Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

[AMAFOTO] Police HC iri mu myitozo y'igikombe cy'intwari yitoreza ku kibuga kidasanzwe

Umutoza wa Police HC, IP A Ntabanganyimana abwira abakinnyi ko bagomba kwitoreza ku kibuga gitandukanye n'icyo basanzwe bitorezaho

Mu gihe hasigaye igihe kitarenze icyumweru ikipe ya Polisi y'u Rwanda, Police Handball Club ikomeje imyitozo yitegura kuzahatana mu gikombe kitiriwe intwari z'igihugu. Umukino wa nyuma w'iri rushanwa uzakinwa tariki ya 01 Gashyantare uyu mwaka. Biteganyijwe ko imikino ya nyuma y’iri rushanwa izabera mu karere ka Gicumbi ku murindi w’intwari.

Imyitozo ikorerwa ku kibuga kirimo ibyatsi n'ibyondo

Mu myitozo itandukanye iyi kipe ya Police HC irimo gukora iribanda ku gukinira mu kibuga kirimo ubwatsi ndetse n'ubunyerere bw’ibyondo, bitandukanye n'ibibuga bari basanzwe   bikinirwaho uyu mukino w'amaboko. 

Umutoza w'iyi kipe ya Police HC, Inspector of Police (IP)  Antoine Ntabanganyimana avuga ko bafite amakuru ko ikibuga kizakinirwaho imikino y'irushanwa ry'igikombe cy'intwari kizaba gitandukanye n'ibyo basanzwe bakiniraho.

Yagize ati:  "Twamenyeshejwe ko imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cy’intwari z’igihugu  izabera mu karere ka Gicumbi ku murundi w’intwari, ibibuga byaho turabizi birimo ibyatsi ndetse n’ibyondo kandi abakinnyi bacu bari bamenyereye gukinira ku bibuga birimo sima. Mu rwego rwo kwisanisha n’aho tuzakinira niyo mpamvu turimo gukorera imyitozo ku kibuga kirimo ibyatsi n’ibyondo.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi bose bameze neza kandi ko biteguye kuzitwara neza muri iryo rushanwa.


Ati: "Iri rushanwa ryo kwibuka intwari z'igihugu nitwe twari twaritwaye umwaka ushize dutsinze APR HC, n'ubu turimo gukora uko dushoboye kugira ngo tuzongere turitware. Abakinnyi bose kugeza ubu bameze neza nta kibazo bafite. "

CPL Duteteriwacu Norbert, kapiteni wa Police HC, yavuze ko kwitoreza mu kibuga kirimo ibyatsi ndetse n'ibyondo birimo kubagora ariko biri mu bintu bibafasha kumenyera gukinira ahantu hagoranye kandi hatandukanye n’aho bari basanzwe bakinira.

Yagize ati: "Ku murindi ntabwo ari ku kibuga dusanzwe tumenyereye, ibibuga byaho harimo ibyatsi n’ibyondo kandi turi no mu bihe by’imvura. Twigeze gukinira ku bibuga bimeze gutyo umukino uratugora kuko tutari twarabyitoje ariko kuba twaje aha biradufasha nk’abakinnyi kugira ngo tuzagere i Gicumbi (ku murindi) twariteguye neza.”

Twabibutsa ko umwaka ushize wa 2019 w'imikino ya Handball iyi kipe ya Police HC yashoboye kwegukana ibikombe 6 harimo 3 yatsinzemo amakipe yo muri aka karere k'Iburasirazuba na Africa yo hagati.