Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Police Taekwondo yamuritse igikombe bamwe mu bakinnyi bambikwa imikandara ibazamura mu ntera

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena abakinnyi 11(abahungu 6 n?abakobwa 5)  b?ikipe ya Polisi y?u Rwanda ikina umukino njyarugamba(Taekwondo) bazamuwe mu ntera bambikwa imikandara. Muri uwo muhango kandi hamuritswe igikombe abakinnyi b?iyi kipe batsindiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena ubwo bari bitabiriye irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kuzamura mu ntera abakinnyi wari witabiriwe na Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo,Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage(Community Policing) akaba ari nawe ushinzwe amakipe ya Polisi y?u Rwanda. Hari kandi Assistant Commissioner of Police(ACP) Damas Gatare, umuyobozi w?ikigo cyubatsemo ikicaro gikuru cya Polisi y?u Rwanda(Police General Headquarters), uyu muhango kandi wari witabiriwe n?umuyobozi mukuru  w?ishyirahamwe ry?umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide.

Mu ijambo rya CP Bruce Munyambo yashimiye abakinnyi n?abatoza ku kazi bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena bakabasha kwegukana igikombe cy?umwanya wa Kabiri. Yabasabye  ko ubutaha bazazana igikombe cy?umwanya wa mbere kuko birashoboka, yashimiye abakinnyi bazamuwe mu ntera avuga ko byose biva mu gukora cyane kandi barangwa n?ikinyabupfura.

Ati? Turabashimira igikombe n?imidari mwabonye by?umwanya wa kabiri ariko ubutaha muzazane igikombe cy?umwanya kwa mbere kandi muzabigeraho. Turashimira abakinnyi bazamuwe mu ntera, ibi biva ku kinyabupfura, gukora cyane n?ubwitange, nabyo turabibashimira. Iyo umuntu azamuwe mu Ntera biba bigaragaza umusaruro uturutse mu ngufu zikomatanyije, abayobozi, abarimu namwe ubwanyu abakinnyi. Turabibashimira cyane nk?ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda kandi tuzakomeza kubashyigikira.?

CP Munyambo yavuze ko Taekwondo nk?umukino njyarugamba uhuye cyane n?akazi ka Polisi ndetse n?ikipe ya Polisi ya Taekwondo ikaba irimo abapolisi. Yavuze ko uyu mukino ufasha abawukina guhora bameze neza mu mubiri kandi bakabasha kwitabara bakaba barinda Igihugu n?iby?abaturage bifashishije umukino wa Taekwondo.?


Perezida w'ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yambika imikandara izamura abakinnyi mu ntera.

Bagabo Placide, umuyobozi w?ishyirahamwe ry?umukino wa Taekwondo mu Rwanda, niwe ubwe wambitse imikandara abakinnyi bazamuwe mu ntera. Yavuze ko abakinnyi bazamuwe mu Ntera bari babikwiye hakurikijwe ibizamini bagiye bakora ndetse n?igihe bamaze bitoza.

Ati? Aba bakinnyi b?ikipe ya Polisi bazamuwe mu ntera babikwiye, bari bujuje ibigenderwaho kugira ngo umukinnyi azamurwe. Tekinike z?umukino barazujuje, uburambe,Ubushake bwo gukina uyu mukino,ikinyabupfura  ndetse n?ibizamini babitsinze neza kuko bari hejuru y?amanota 70%.?

Bagabo yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda uburyo bahora hafi y?amakipe yabo cyane cyane ikipe ya Taekwondo. Yavuze ko ikipe ya Polisi y?u Rwanda igira uruhare runini mu iterambere ry?uyu mukino biturutse uko yitwara mu marushanwa atandukanye haba abera mu Rwanda ndetse no hanze.

Sergeant Ruterana Gilbert ni umutoza wungirije w?ikipe ya Polisi y?umukino wa Taekwondo, yashimiye abakinnyi uko bitwaye bakaba bazamuwe mu ntera. Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda buhora hafi y?abakinnyi bakabasha gutera imbere.

Ati?Twari dufite abakinnyi 11(abapolisi 10 n?umusivili umwe ukinira ikipe ya Polisi ya Taekwondo) bari mu kizamini bava ku rwego rumwe bajya ku rwisumbuye,hari abatangizi bari bafite umukandara w?umweru bazamuwe bahabwa imihondo. Abahawe umukandara mukuru ni Police Costable(PC) Muhire Jean Marie Vianney na PC Wimuriza Florence, bari basanganwe umukandara w?umutuku bongererwaho igarade ry?umukara ribategura kujya ku mukandara w?umukara umwe mu mikandara yo kurwego rwo hejuru.?

SGT Ruterana yakomeje avuga ko mu bazamuwe mu ntera harimo PC  Mushimiyimana Milene yari asanganwe umukandara w?abatangizi (umweru), yasimbutse umukandara w?umuhondo agera ku cyatsi kibisi   bitewe n?uko yatsinze ibizamini  neza kuko yagize amanota 96 ndetse akaba yaragagaje ubwitange n?umurava mu mukino wa Taekwondo.

SGT Ruterana yavuze ko kuzamura abakinnyi mu ntera bifite icyo bisobanuye cyane  mu ikipe ya Polisi ya Taekwondo.

Ati? Uku kuzamura abakinnyi bituma tujya mu rwego rw?andi makipe afite abakinnyi bafite ubushobozi muri uyu mukino kandi binatera imbaraga abandi bakinnyi zo kuwukunda no kugira ishyaka ryo gukora cyane kugira ngo nabo bazamurwe.?

Ikipe ya Police Taekwondo yavutse mu mwaka wa 2018, kuri ubu iyi kipe ifite abakinnyi 28, imaze gutwara ibikombe 10 n?imidari  irenga 120.

Uturutse iburyo uwambaye umukandara w'icyatsi ni PC Mushimiyimana wabaye uwa mbere yagize amanota 96.