Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

ITANGAZO

Polisi y’u Rwanda ibabajwe no kubamenyesha urupfu rw’abapolisi babiri bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti bwitwa United Nations stabilization Mission in Haiti (MINUSTAH) .

Abitabye Imana ni Assistant Inspector of Police (AIP) Lillian Mukansonera na Assistant Inspector of Police (AIP) Aimée Nyiramudakemwa.  Bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana ku icumbi ryabo ry’ahitwa Cap Haitien ku italiki ya 29 Ukuboza 2015.

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, MINUSTAH ndetse na Polisi y’igihugu cya Haiti hatangijwe iperereza ngo hamenyekane icyateye urwo  rupfu n’abarugizemo uruhare.

Polisi y’u Rwanda yameyesheje imiryango y’abitabye Imana kandi yihanganishije imiryango ya banyakwigendera.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

Press Release

PRESS RELEASE