Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, mu kigo cya Polisi y'u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’abagera kuri 283, bagizwe n’abapolisi b’u Rwanda n’abo mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Centrafrique.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano yahaye impanuro abapolisi 460 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo y’abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO).