Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

 Yashinzwe kuwa 16 Kamena 2000 ubwo Polisi y’ igihugu yashyirwagaho n’itegeko Nomero 9 ryo muri 2000.

Polisi y’ Igihugu ni umusaruro wavuye mu ihuzwa ry’ imitwe itatu yahozeho mbere yibohorwa ry’ igihugu mu 1994. Iyo mitwe uko ari itatu ni Jandarumoli y’ Igihugu, yabarizwaga muri Minisiteri y’ ingabo; Polisi Kominali yabarizwaga muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu na Polisi y’ Ubutabera yabarizwaga muri Minisiteri y’ Ubutabera.

Ubutegetsi bwa nyuma y’ ubukoroni ndetse n’ ubw’igihe cya jenoside bwaranzwe  n’imikorere idahwitse, aho Polisi na Jandarumoli byifashishwaga nk’ ibikoresho cyo gukuraho abo bishinzwe aho kubarinda. Kwizerwa guke niko kwaranze iyi mitwe. Inshingano, umumaro n’ indangagaciro by’ iyi mitwe ntibyagezweho.