Ibibazo bikunze kwibazwaho
Ibibazo bikunze kubazwa polisi y’ igihugu
Polisi y’ Igihugu yaba yubatse ite?
Polisi y’ igihugu ikorera hehe?
Ikicaro gikuru cya Polisi y’ igihugu kiri i kigali mu rwanda. mushobora no kuduhamagara cyangwa kutwandikira kuri aderese zikurikira:
Telefone wahamagara: (250)788311155
ibibazo byihutirwa:
Gutabaza: 112 Ihohoterwa rishingiye ku gitsina: 3512 Inkongi: 111
Impanuka mu muhanda: 113 Polisi yo mu mazi: 110 Kurenganywa n’umupolisi: 3511
Kurwanya ruswa: 997 Guhohotera umwana: 116 Isange: 3029
E-mail: info@police.gov.rw
Agasanduku k’ i posita: 6304
IBIBAZO BIREBANA NA POLISI ISHINZWE KUBUNGABUNGA UMUTEKANO WO MU MUHANDA
Ni irihe tegeko rigenga imikoreshereze ya telephone?
Ni uwuhe muvuduko ntarengwa wemewe mu Rwanda?
Nigute natangaza impanuka ibereye mu muhanda?
Ni gute nabona urupapuro rugaragaza uko impanuka yagenze?
Ni iki nakora igihe nciwe amande kumpamvu ntari kumva neza?
Niba nasabwe kwishyura amande ni hehe nakwishyura?
Ni kubera iki Polisi igira itegeko kwambara umukandara w’ imodoka?
Ni ryari ikinyabiziga gishobora gufatirwa?
Ni ibihe byangombwa umuntu utwaye imodoka agomba kwitwaza?
Uruhushya rushobora gufatirwa kubera ayahe makosa?
Hari amakosa menshi yo kwica mategeko y’ umuhanda;
- Gutwara imodoka wanyoye ibiyobyabwenge,
- Gutwara wanyoye inzoga nyinshi,
- Guhanirwa ikosa rimwe nyuma y’ umwaka umwe,
- Ubushobozi buke.
Urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rwohereza ibyo byaha m’ ubuyobozi bw’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, kuko iyo bigiye mu bucamanza ari abacamanza bateganya igihe umuntu azongera gutwarira ikinyabiziga.
Ni gute nahindura uruhushya rwo mu mahanga kugirango mbone urwo mu Rwanda?
Bisabwa kuri Polisi y’ igihugu, ishami ry’ ibijyanye n’ ibyo mu muhanda. Bikorwa bitya:
- Ibaruwa yandikirwa Komiseri wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda iherekejwe n’ ibyangobwa bishoboka nka Visa
- Fotokopi y’ uruhushya rwawe
- Inyemeza bwishyu y’ amafaranga y’ amayarwanda 50,000 mugihe wemerewe guhindurirwa uruhushya
Haba hari uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mpuzamahanga rwemewe mu Rwanda?
Uruhushya rw’ agateganyo rwaba rumara igihe kingana iki?
Ikizamini gishobora kuboneka mu ndimi zingahe?
Nshobora kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mfite munsi y’ imyaka 18?
Nshobora kwiyandikisha mu gukora ikizamini cy’ uruhushya rw’ agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga mfite munsi y’ imyaka 18?
Nigute nakwiyandikisha mu gukora ikizamini cy’ uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga?
Wandika nimero y’ indangamuntu ( ugasiga akanya), ukandika akarere ( ugasiga akanya), numero z’ uruhushya rwa’ agateganyo rwawe( ugasiga akanya), Ukandika kategori yawe (A,B,C,D,E,F) ( ugasiga akanya) ukandika nomero ya kitansi ya Rwanda Revenue ukohereza kuri 3126
Urugero: 1199081111111111 Gatsibo G616016/2012 B 08979198 ukohereza kuri 3126
Nigute nakwiyandikisha mu gukora ikizamini cy’ uruhushya rw’ agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga?
Ukoresha telephone yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika: Nimero y’ indangamuntu (ugasiga akanya), Akarere utuyemo ( ugasiga akanya), ukandika inyuguti P (ugasiga akanya), Ukandika umubare 0 ( ugasiga akanya) ukandika nomero ya kitansi ya Rwanda Revenue 08979198 ubundi ukohereza kuri 3126.
Urugero: 1198080043026249 Gatsibo P 0 08979198
IBIBAZO BIREBANA NO KWINJIRA MURI POLISI
Nigeze gufungwa- naba nemerewe kwinjira muri Polisi y’ igihugu?
Ni ayahe mashuri asabwa kugirango umuntu ashyirwe mu kiciro cy’ aba ofisiye muri Polisi y’ igihugu?
Ni iyihe myaka yemewe kugirango umuntu abe umupolisi
Ni iki gisabwa kugirango umuntu yinjire muri Polisi?
IBINDI BIBAZO
Igiciro ni kimwe ku modoka zose zijya mu kigo kigenzura imodoka?
Igiciro giterwa n’ imodoka;
- Moto zitanga amafaranga y’ amanyarwanda 3,000
- Imodoka zisanzwe z’ abagenzi zitanga amafaranga y’ amanyarwanda 10,000
- Bisi na Minibisi zitanga amafaranga y’ amanyarwanda 15,000
- Ibikamyo na Rukururana bitanga hagati y’ amafaranga y’ amanyarwanda 20,000 na 25,000
Kwishyura bikorerwa muri Banki y’ ubucuruzi y’ u Rwanda kuri konti: 5036679-01-50
Ni kubera iki ngomba kujya mu kigo kigenzura imodoka kandi imodoka yanjye ijya mu magaraji buri gihe?
Iri genzura rikorwa kugirango ihishure ibibazo ifite mu kongera umutekano mu muhanda.
Ikigo kigenzura imodoka gitandukanye n’amagaraji kuko bo intego yabo ari ukugabanya umubare w’ ibibazo ku modoka bishobora guteza impanuka bityo hagafatwa ingamba z’ uko zigomba kwizerwa neza, ko nta bibazo zifite.
Ni izihe serivisi zitangwa n’ ikigo kigenzura imodoka?
Nshobora gutunga imbunda byemewe n’ amategeko?
Itegeko rivuga ko umuntu utuye mu Rwanda agomba gusaba uruhushya rwo gutunga imbunda mu gihe atanga impamvu zumvikana zituma ashakira kuyitunga.
Ibigo bicunga umutekano bisabwa kwishyura amafaranga y’ amanyarwanda 100,000 buri mwaka. Polisi y’ igihugu kandi yashyizeho umurongo utishyurwa wo guhamagara igihe habonetse umuntu utunze imbunda bitemewe n’ amategeko.
Ni iki nakora igihe abaturanyi banjye bateje urusaku?
Ni ngombwa uruhushya kugirango nkoreshe indangururamajwi aho ntuye mpamagarira inama rusange?
Ni gute natangaza umupolisi uri mu ikosa?
Ni gute natangaza ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho ntuye?
Kurwanya inyerezwa ry’ amafaranga ni ngombwa?
Inyerezwa ry’ amafaranga rishingiye kuguhisha aho amafaranga yaturutse hagambiriwe icyaha. Ibi bisobanura ko inyerezwa ry’ amafaranga rikorwa n’ abantu cyangwa itsinda ry’ abantu batari inyangamugayo kandi batabereye umuryango (sosiyete). Abacuruzi b’ ibiyobyabwenge, Ubacuruza abantu, abajura, abakora forode, abacuruza cyangwa batunga intwaro ku buryo butemewe n’ amategeko n’ abatwara abantu rwihishwa, ni bamwe muri abo bantu bakoresha uburyo bwo kunyereza amafaranga.
Inyerezwa ry’amafaranga ni iki?
Inyerezwa ry’ amafaranga rikorwa mu guhisha aho amafaranga n’ ibijyanye na yo yavuye bityo agakoreshwa mu buryo bunyuranije n’ amategeko.
Mu inyerezwa ry’ amafaranga,unyereza ahindura inzira y’ itangwa ry’ amafaranga ntagaragaze ko ari cyaha ahubwo akagaragaza ko byaciye mu nzira yemewe n’ amategeko.
Ni gute nafasha umuntu wagurishije?
Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ ubucuruzi bw’ abantu hanze y’ igihugu n’ imbere mu gihugu?
a) Icuruzwa ry’ abantu rishingiye ku ifatwa, itwarwa cyangwa iyobywa ry’ umuntu ku mpamvu yo kumubyaza umusaruro (nko mu busambanyi cyangwa imirimo y’ igitugu). Abakora uyu murimo bakoresha uburyo butandukanye mu gucunga abafashwe harimo ihohotera rishingiye ku gitsina, iterabwoba, ndetse n’ ihohotera ku mubiri no mu bitekerezo. Ubucuruzi bw’ abantu bushobora kugaragara imbere cyangwa inyuma y’ imipaka, rishobora kugira abafatanyacyaha benshi, bikaba ari ukwica uburenganzira bw’ ibanze bw’ ikiremwamuntu bw’ abo baba bafashwe.
Abafashwe bashobora gukoreshwa imirimo y’ igitugu, uburaya cyangwa n’ ibindi bikorwa by’ ubucakara. Abafashwe barababazwa yaba mbere yo gutwarwa, mu gihe cyo gutwarwa na nyuma yo gutwarwa kandi bahura n’ ingaruka zikomeye igihe bashatse gutoroka.
b) Ubucuruzi bw’ abantu bukorerwa hanze y’ imipaka gusa bwo ni ugusohoka mu gihugu bitemewe n’ amategeko biherekejwe n’ itwarwa ryateguwe ry’ umuntu acishijwe ku mupaka hari ikiguzi cy’ amafaranga cyane cyane mu buryo bubi. Rimwe na rimwe iyo umuntu yemeye gutwarwa muri ubwo buryo mu kindi gihugu afatwa nk’ uwagurishijwe mu biganza by’ uwabikoze.
Ubucuruzi bw’ abantu ni iki?