#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Murakaza neza kurubuga rwa polisi y'u Rwanda

Buri munsi, abapolisi n’abakozi ba Polisi y'u Rwanda bakorana ubudacogora n’ubutwari n’ubwitange kugira ngo batange serivisi ziyubashye kandi z'umwuga, babe hafi yawe mu bihe byihutirwa, kandi barebe ko ibidukikije bitarangwamo ubugizi bwa nabi n’akaduruvayo. Nicyo utwitezeho, kandi ni inshingano zacu.

Igipolisi kugirango kibigereho, birasaba inkunga, kwizerana n'ubushake bwiza biva mu bufatanye bukomeye namwe, abantu dukorera. K'ubwibyo, uru rubuga rutanga amahirwe akomeye yo gukomeza guhura namwe, kuvugana neza kandi mu mucyo mugihe dukomeza kugukorera.

Kuri uru rubuga, tuguha amakuru y'ingirakamaro ajyanye no gukumira ibyaha, inama z'umutekano, n'uburyo bwo kugera kuri serivisi zimwe na zimwe k'umurongo n'uburyo ushobora kubigiramo uruhare kugirango abaturage batekane.

Duhora duharanira gutanga amahame yo hejuru ya serivisi ya polisi buri munsi. Ariko, niba tutujuje ibyifuzo byawe, bitumenyeshe; twiyemeje gusuzuma no kunoza uburyo tugukorera.

CG F NAMUHORANYE

Inspector-General of Police

Menya Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu 2000, ububasha n’inshingano byacu bigenwa n’itegeko.

Polisi y’u Rwanda ifite inshingano yo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu ku butaka bw’u Rwanda amasaha 24 ku munsi, iminsi irindwi mu cyumweru.

Intumbero yacu

Gushakira abatuye u Rwanda umutekano usesuye kandi wizewe.

Icyerekezo cyacu

Police y'igihugu yiyemeje gutanga serivise inoze, gukorera mu mucyo, guharanira ko amategeko yubahirizwa no kugirango abantu babe ahari umutekano hazira icyaha

Indangagaciro

Ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Ubunyangamugayo, Umutuzo mu baturage, Gukorerahamwe nubufatanye, Kutaba nyamwigendaho, Kuzuza inshingano, Kwita ku mibanire y’abaturage, Kugira imyitwarire ya kinyamwuga no kunoza ibyo ukora