Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yafashe abantu bane bafite urumogi ibiro 6 n?udupfunyika 317

Polisi y? u Rwanda (RNP) yafashe abantu bane bafite ibiro 6 n?udupfunyika 317 by?urumogi mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe mu Turere twa Kicukiro na Bugesera.

Abafashwe ni Niyigena Isaac, Ntakirutimana Benjamin, bafashwe  ku wa mbere tariki ya 29 Kanama, bafatirwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Mbabe,Umudugudu wa Ngarama, bombi bafite udupfunyika 317 tw?urumogi.

Abandi ni Ntegerejimana Etienne na Uwineza Alphonse, bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kanama, bafatirwa mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagali ka Kabukuba, Umudugudu wa Rushubi, bafite ibiro 6 by?urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Ntakirutimana na Uwineza bafatiwe mu cyuho bagiye kugurisha urumogi abakiriya babo.

Ati: ?Polisi yahawe amakuru n?umuturage wo mu Mudugudu wa Rushubi ko abonye abantu babiri bafite igikapu kandi ko aketse ko hashobora kuba batwayemo urumogi. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata nibwo basakaga igikapu bafite basangamo urumogi rupima ibiro bitandatu, bahise bafatwa barafungwa.?

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Niyigena na Ntakirutimana bafashwe bagurisha dupfunyika tw??urumogi mu Mudugudu wa Ngarama.

Ati: ?Twari dusanzwe dufite  amakuru ko Ntakirutimana na Niyigena ari abacuruzi ba ruharwa b?urumogi. Ku wa mbere nibwo umuturage wo mu Mudugudu wa Ngarama yahamagaye Polisi avuga ko Ntakirutimana afite udupfunyika tw?urumogi mu mufuka w?umwenda yambaye, aherekejwe na Niyigena wari ufite amvelope irimo urumogi rwinshi bagendaga bagurisha. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata babasangana udupfunyika 317 tw?urumogi, barafatwa barafungwa.?

Bakimara gufatwa bavuze ko basanzwe bacuruza urumogi kandi ko bari bagiye kurugurisha abakiriya babo mu isoko ry?ahitwa mu Gahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Gako.

SP Twizeyimana, yashimye uruhare rw?abaturage mu rugamba rwo guhashya abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge, anabasaba gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge.

Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.