Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abagenzi guharanira uburenganzira bwabo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abagenzi, baba abagenda mu modoka cyangwa kuri za moto hirya no hino mu gihugu guharanira uburenganzira bwabo.

Ibi turabivugira ko usanga biteye impungenge, cyane cyane ku bakora ingendo zo mu Ntara, kubona ukuntu umushoferi abatwara imodoka ku muvuduko ukabije, kandi ari na ko ari kuri telefoni, maze abagenzi  na bo bakicecekera.

Abagenzi bagomba kumenya ko uwo mushoferi aba ashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko ikibivamo nta kindi uretse impanuka zituma bahatakariza ubuzima, gukomereka n’ibindi byago.

Nyamara, abagenzi baramutse bafashe ingamba zo kwanga gutwarwa gutyo, bakabwira umushoferi akagendera ku muvuduko wagenwe, ndetse  akareka gutwara  anavugira kuri telefoni, byagabanura impanuka akenshi ziterwa n’umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare bw’abashoferi.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gusaba abagenzi kutarebera no guceceka kubera iyo myitwarire igayitse y’abashoferi cyangwa abamotari batwarira ibinyabiziga ku muvuduko urenze ndetse no kuvugira kuri za telefoni ngo babihorere.

Abaturage barongera gusabwa gutanga amakuru ku nzego za Polisi kuko iyo babaretse, baba ubwabo bishyira mu kaga gakomeye.

Andi makosa akunda kuboneka abagenzi bakicecekera ni ku bantu bagenda mu modoka za rusange cyane cyane mu mihanda y’ibyaro hanze y’Umujyi wa Kigali, aho abatwara izo modoka ubasangana ingeso yo gutendeka abantu, bakabapakira nk’aho ari imitwaro.

Usanga imodoka yagenewe imyanya runaka, nk’ahari kwicara abantu 4 hicaye 5 cyangwa se 6, ubundi ugasanga wa wundi ugenda ashyiramo abagenzi "Konvuwayeri "agenda ahagaze hejuru y’ abagenzi, rimwe na rimwe adafite isuku ihagije ndetse   anabyiga abagenzi ku ntebe; ibi byose bikaba bidahesha agaciro abagenzi ndetse n’amategeko akaba atabyemera.

Ikindi ni uko usanga no muri izi modoka udashobora gusangamo rwa rupapuro ruriho nimero ushobora guhamagaraho za Polisi, RURA n’abandi bafatanyabikorwa kuko abashoferi baba banga ko umugenzi yatanga amakuru yerekeye ayo makosa bakora.

Ibi bitera kwibaza impamvu abagenzi bakorerwa ibi bakabyemera. Umuntu wishyuye amafaranga ye, akemera kugenda muri izo modoka zitubahiriza amategeko y’umuhanda ahubwo akicecekera.

Polisi kandi iramenyesha abagenzi ko  bakwiye kubyanga kuko ari umuco mubi, kandi na bo bakamenya guharanira uburenganzira bwabo, hagira umushoferi ubyanga, abagenzi bakandika nimero ziranga imodoka (Pulake) maze bakabibwira abashinzwe umutekano wo mu muhanda, hanyuma ba nyir’amakosa bagafatirwa ibyemezo.

Polisi kandi irashima abaturage bamaze kumenya uburenganzira bwabo n’uruhare bakwiye kugira ngo ibyo byose bihagarare, kuko ari bo ba mbere babihomberamo n’imiryango yabo.

Igihe ubonye umuntu utwaye ikinyabiziga urimo wica amategeko y’umuhanda wahamagara nimero za telefone za Polisi y’u Rwanda 113 (itishyurwa),0788311110, 0788311502 na 0788311114; icyo gihe uzaba utanze umusanzu wawe mu kwirinda impanuka zo mu muhanda no kugera aho ugiye amahoro.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE