Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: 2 bakekwaho ubujura barashwe barapfa, undi 1 atabwa muri yombi

Mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 13 Gicurasi, itsinda ry’abajura bitwaje intwaro ryaraye riguwe gitumo na Polisi rishaka kwiba mu iduka ryo mu kagari ka Ruli umurenge wa Shyogwe akarere ka Muhanga, umwe araraswa arapfa, abandi 2 batabwa muri yombi.

Bakaba barashwe bagerageza guhunga aho bakoreraga icyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare, yagize ati:” Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko hari agatsiko k’abajura 6 bafite gahunda yo kwiba mu mujyi wa Muhanga. Twarabakurikiye kuva Kigali kugera Muhanga”.

Yakomeje avuga ati:” Bamaze kubona ko bakurikiwe n’inzego z’umutekano, kandi bakaba bari bateguye gukora ubwo bujura bwabo saa tatu n’igice z’ijoro, umwe muri bo wari ufite imbunda yarashe mu kirere, ushinzwe umutekano nawe ahita arasa umwe muri abo bajura ahita apfa, undi amukomeretsa ku rutugu ariko nawe yaje gupfa ajyanywe kwa muganga, uwa gatatu afatwa ashaka gutoroka. Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje iperereza ngo abari inyuma y’iki gikorwa bose batabwe muri yombi”.

Polisi ikaba yafashe n’imbunda yakoreshwaga n’abo bajura.

Uwarashwe agahita apfa akaba yitwa Hakizimana Selemani, Cyimana Sylvin akaba ariwe waguye mu nzira ajya kwa muganga, naho Ntakirutimana Ernest akaba yatawe muri yombi.

Uyu wafashwe akaba anemera icyaha, yabwiye Polisi ko bari bafite amakuru ko uwo bari bagiye kwiba yari abitse amafaranga menshi mu iduka rye.

ACP Gatare  kaba asaba abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana cyangwa kugendana amafaranga menshi, akaba yagize ati: “Turasaba abantu bafite amafaranga menshi ko batayararana mu ngo, bakihutira kuyajyana kuri Banki cyangwa  bakajya bakoresha impapuro zabigenewe nka Sheki kugirango birinde ibibazo nk’ibi”.

Yanasabye abaturage gukomeza gukorana na Polisi batanga amakuru y’umuntu wese bakeka ko yakwishora mu byaha.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE