Kuwa gatatu, 09 Kanama, 2017

ITANGAZO RYA POLISI Y’U RWANDA (copy 1)

Polisi y’u Rwanda ibabajwe no gutangaza urupfu rw’umupolisi wayo, wari mu bagize umutwe w’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) . 

Uwitabye Imana ni Superintendent Emmanuel Musabe bikekwa ko yirashe agapfa  ku gica munsi cyo ku  wa 3 Kanama 2017.

Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n'izindi nzego bireba  muri Centrafrika batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.

Umuryango we wahise umenyeshwa.

ACP Theos Badege

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda


Buy Cialis