Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena Polisi y’u Rwanda itangirije mu gihugu hose ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19, ubukangurambaga bwiswe RwanyaCOVID-19. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena ubu bukangurambaga bwarakomereje mu turere two mu ntara y’Amajyepfo.
Mu turere twa Gisagara, Muhanga na Nyaruguru niho Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze batagiye ubutumwa aho bakanguriraga abaturage kwambara agapfukamunwa kandi neza, gukaraba intoki neza, Guhana intera hagati yabo, Kwirinda ingendo zitari ngombwa, Kwirinda kuramukanya bakoranaho no kubahiriza amasaha yagenwe.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko ubu butumwa butangirwa ahantu hose hahurira abantu benshi cyane cyane mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, ku masoko ndetse n’aho abatwara abagenzi kuri za Moto (Abamotari) bakunze guhagarara bategereje abagenzi.
CIP Twajamahoro yagize ati “Muri rusange ubona ko abaturage barimo kugenda babyumva ndetse bakanabikurikiza. Abagenzi mbere yo kujya mu modoka babanza gukaraba mu ntoki kandi bakubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi. Ubona ko umuco wo kuramukanya bakoranaho bamaze kuwucikaho ndetse bagategura ingendo za ngombwa bakazitegurira ku gihe kugira ngo isaha ya saa tatu isange bageze mu ngo zabo.”
CIP Twajamahoro akomeza avuga ko kwigisha ari uguhozaho ariyo mpamvu ubu butumwa buzakomeza hirya no hino mu tundi turere two mu ntara y’amajyepfo ndetse hakaba hari n’imikoranire n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Ati “Kugira ngo ubu butumwa bucengere neza mu baturarwanda dukorana n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo nabo bajye badufasha gutambutsa ubutumwa aho tutabasha kugera. Tunifashisha kandi n’amaradiyo aba muri za gare ndetse n’andi akorera mu ntara y’amajyepfo.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo yakomeje avuga ko mu bigo abagenzi bategeramo imodoka basabwe kujya bandika imyirondoro ya buri mugenzi kugira ngo bizajye bifasha gukurikirana umuntu igihe hagaragaye uburwayi.
Ati “Muri ubu bukangurambaga twasabye abayobozi b’ahategerwa imodoka kujya bandika amazina ya buri mugenzi, aho avuye n’aho agiye ndetse na nomero ze za telefoni. Ibi ni ukugira ngo haramutse humvikanye uwagaragaweho uburwayi byorohe gukurikirana abo bahuye bose.”
N’ubwo hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gukora ndetse n’ingendo zigakomeza usibye izijya mu karere ka Rusizi na Rubavu, abaturarwanda bakangurirwa kutirara ngo bagire ngo icyorezo cyararangiye. Buri muntu asabwa gukomeza kubahiriza no gukurikiza amabwiriza leta itanga agamije kurwanya iki cyorezo kugeza kirangiye burundu.

Kinyarwanda
English










