Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

AMAKURU MASHYA: Police FC yaguze Rutanga Eric muri Rayon Sports

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwatanganje ko bwaguze undi mukinnyi mushya ariwe Rutanga Eric. Uyu yasinye amasezerano yo kuzakinira ikipe ya Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri, ni umukinnyi ukina ku ruhande rw’inyuma ibumoso (Left back). Rutanga Eric akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sport FC ndetse akinira n'ikipe y'igihugu Amavubi.

Rutanga Eric aje akurikira uwitwa Twizeyimana Martin Fabrice wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports na Iradukunda Eric (Radu) wakikiniraga ikipe ya Rayon Sports nabo bakaba baherutse gusinya amasezerano y’imyaka ibiri bazakinira ikipe ya Police FC.

Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa avuga ko bariya bakinnyi baguzwe mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya mu ikipe ndetse hakaba hari n’abandi bashya bazaza muri iyi kipe.

CIP Karangwa yagize ati   “ Turimo gusinyisha amakinnyi bashya mu ikipe yacu ya Police FC mu rwego rwo kongeramo amaraso mashya bitewe n’aho tubana hashobora kuba harimo icyuho.”

CIP Karangwa avuga ko hari abandi bakinnyi bashya bashobora kuza muri iyi kipe bavuye mu ikipe nanone ya Police y’u Rwanda (Interfoce FC), ikipe isanzwe ikina mu cyiciro cya Kabiri.

Umuvugizi wa Police FC akomeza avuga ko usibye abakinnyi bashya barimo kuza muri iyi kipe hari n’abari bayisanzwemo basoje amasezerano nabo harimo abazaganirizwa bakongererwa amasezerano.

Kugeza ubu shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yararangiye, Police y’u Rwanda ikaba yari iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 43. Yatsinze imikono 12, inganya imikino 7, itsindwa imikino 4.  Mu mikino yose ya shampiyona Police FC yatsinze ibitego 33 intsindwa ibitego 21.