Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw’Abagide n’Abasikuti bari muri gahunda ya Gerayo Amahoro

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mu muryango w’abasikuti (Scouts) n’abagide (Guides) bo mu Rwanda kuva tariki ya 15 bari mu cyumweru kizarangira tariki ya 22 Gashyantare, icyumweru cyiswe "abagide nabasikuti mu gukemura ibibazo byugarije urubyiruko".

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare nibwo uru rubyiruko rwatangiye gutambutsa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, bahereye mu mujyi rwa gati aho abagenzi bategera imodoka (Downtown). Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 bari muri gare y’i Remera, bakazakurikizaho gare ya Nyabugogo n'ahandi  mu mujyi wa Kigali no mu ntara z’igihugu.

Mujawamaliya Laëtitia, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abanyamuryango mu ihuriro ry'abagide mu Rwanda avuga ko umuryango w’abagide n’abasikuti barebye ibikorwa Polisi y’u Rwanda imazemo iminsi ikangurira abanyarwanda kurwanya impanuka zo mu muhanda nabo bifuza gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko.



Ati:  “Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa byacu twatekereje gutanga umusanzu wacu dutera ingabo mu bitugu Polisi yacu muri gahunda ya Gerayo Amahoro, turagenda dutanga ubutumwa bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, twifashishije ibyapa byanditse, indirimbo ndetse no kuganiriza abantu kuri gahunda ya Gerayo Amahoro.”

Mujawamaliya avuga ko ubutumwa bwa Gerayo Amahoro babutambukiriza ahahurira abantu benshi nko mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, mu bigo by’amashuri aho abatwara abagenzi kuri moto bakunda guhagarara ndetse n’ahambukira abanyamaguru. Avuga ko ubutumwa buhawe abantu benshi icya rimwe babushyira n’abandi bugakwira hose.

Ati:  “Ubutumwa bwacu ntabwo bubusanya n’ubwa Polisi y’u Rwanda, natwe turakangurira abanyamaguru kugendera mu kubuko kw’ibumoso igihe bagenda n’amaguru, kwambukira ahari imirongo yabugenewe, bihuta batiruka, kwirinda kurangarira muri telefoni igihe barimo kwambuka umuhanda.”

Muri iki gikorwa cy’abasikuti n’abagide kandi bakangurira abashoferi b’ibinyabiziga kuzirikana ko abakoresha umuhanda bose bawufiteho uburenganzira bungana. Bakabasaba kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda gutwara ibinyabiziga barangariye kuri telefoni, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda gutwara umubare urenze uwagenewe ikinyabiziga n’andi makosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga.



Umuyobozi ushinzwe abanyamuryango mu bagide yavuze ko iyi gahunda itarangirira muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’umuryango w’abagide n’abasikawuti, ahubwo ko no mu bikorwa byabo bya buri gihe bazajya bagira igihe cyo gutanga ubwo butumwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Chief Insepector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi ubwo yari kumwe n’uru rubyiruko muri gare ya Remera mu karere ka Gasabo yavuze ko kuba ruriya rubyiruko rwaragize igitekerezo cyo gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya impanuka ari ibintu byiza.

Yagize ati:   “Ruriya rubyiruko rwiyongereye ku bafatanyabikorwa dusanganywe muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro. Ni ibintu byiza kuko barakora urugendo n’amaguru bakagenda bafite ubutumwa bwanditseho Gerayo Amahoro ndetse bakagenda baririmba Gerayo Amahoro. Usibye n’ibyo barajya mu modoka zirimo abagenzi bagatambutsa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, abicaye bategereje imodoka zibatwara bakabaganiriza Gerayo Amahoro, uba ubona ko abaturage bakurikira neza ubutumwa bahabwa na ruriya rubyiruko.”

Gahunda ya Gerayo Amahoro igeze mu cyumweru cyayo cya 41 mu byumweru 52 igomba kuzamara. Uru rubyiruko rw’abagide n’abasikawuti baje biyongera ku bandi bafatanyabikorwa batandukanye bagiye bakorana na Polisi muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro.