Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gisiza yafashe uwitwa Tuyisenge Paulin w’imyaka 20, yafatanwe ibiro 70 by’urumogi. Yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi aruvanye mu gihugu cy’abaturanyi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari umubonye yikoreye ibintu akamukeka akihutira kubibwira Polisi.
Yagize ati “Uriya musore yavaga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avanyeyo ruriya rumogi, umwe mu baturage yamubonye agira amacyenga abimenyesha abapolisi baramukurikirana baramufata.”
CIP Karekezi avuga ko Tuyisenge yafatanwe ibiro 70 by’urumogi yemera ko yari arukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo akaba yari agiye kurucuruza mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwo atavuga aho yari afite abakiriya.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage wagize uruhare mu gutuma uriya munyacbyaha afatwa, yongera gukangurira n’abandi bose gukumira ibyaha bitaraba.
Ati “Turakangurira n’abandi baturage kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba cyane cyane bene aba bakoresha ibiyobyabwenge.”
Tuyisenge yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasama kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











