Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC bwasinyishije Sibomana Patrick Papy, yasinye amasezerano yo gukinira Police FC mu gihe cy'imyaka ibiri. Ubusanzwe yakiniraga ikipe ya Yanga Africans ikipe yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania. Sibomana abaye umukinnyi wa Karindwi Police FC isinyishije nk'umukinnyi mushya muri ibi bihe by'igura n'igurisha ry'abakinnyi.
Umuvugizi wa Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa avuga ko Sibomana aje kongera imbaraga mu busatirizi bw'ikipe aho azaba ari umwataka unyura mu mpande abo bita ba mababa (Wingers), ariko akaba afite umwihariko wo kuba yanakina inyuma y'umwataka.
Yagize ati "Nibyo, Sibomana yaraye asinyiye kuzakinira ikipe ya Police FC mu gihe cy'imyaka ibiri. Tumuzaniye kuziba icyuho twabonaga mu busatirizi bw'ikipe yacu kuko azaba akina asatira izamu anyuze ku ruhande rw'ibumoso ndetse byaba na ngombwa akanyura mu ruhande rw'iburyo. Sibomana anafite umwihariko wo kuba yakinira inyuma y'umwataka."
Sibomana aje yiyongera ku bakinnyi batandatu Police FC yari iherutse gusinyisha mu igura n'igurisha ryo muri iyi mpeshyi ya 2020, uheruka gusinya yari Usengimana Faustin wavuye mu kipe ya Buildcon FC yo mu gihugu cya Zambia mu kiciro cya mbere. Mbere yaho hari harasinye Ntwari Evode wavuye mu ikipe ya Mukura VS, Twizerimana Martin Fabrice waguzwe muri Kiyovu Sports, Iradukunda Eric (Radu) wavuye muri Rayon Sports, umunyezamu Kwizera Janvier (Rihungu) waguzwe muri Bugesera FC na Uwiduhaye Aboubakar wavuye mu ikipe ya Heroes FC.
CIP Karangwa yavuze ko Sibomana Patrick Papy ariwe mu kinnyi ikipe ya Police FC isorejeho mu kugura abakinnyi mu gihe biteganyijwe ko shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere izatangira mu mpera z'Ukwakira.
Ati "Twavuga ko Sibomana ariwe mukinnyi dusorejeho mu kugura abakinnyi, gusa hari abandi tuzavana mu ikipe ya Police FC y'abato(Interfoce). Tuzazamurayo bacye tubazane mu ikipe nkuru (Police FC) nabo baze kongeramo amaraso mashya."
Twabibutsa ko muri iri gura n'igurisha Polisi yongereye amasezerano ya bamwe mu bakinnyi yari isanganywe nka rutahizamu Iyabivuze Osee, Ndayishimiye Antoine Dominique, Uwimbabazi Jean Paul, Usabimana Olivier n'umunyezamu Habarurema Gahungu wari usigaje umwaka umwe.
Muri iyi kipe kandi harimo abakinnyi bahawe uburenganzira bwo kujya kwishakira andi makipe bakinamo, barimo Songa Isaie na Kubwimana Cedric bahagaritse amasezerano yabo ku bwumvikane n'ubuyobozi bwa Police FC . Ni mugihe Ngendahimana Eric, Mpozembizi Mohamed na Bigirimana Isaa bari basoje amasezerano yabo bishakira andi makipe bajya gukinira.
Kinyarwanda
English











