Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Umuturage yafatanwe ibiro 170 by'amabuye y'agaciro ya magendu

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri ifatanyije n’izindi nzego z'umutekano, bafashe uwitwa Ntigurirwa Germain w’imyaka 39 afite amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, ibiro 170. Yafashwe ayahetse kuri moto ye ifite ibirango  RF940 I, yari ayakuye mu Gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko Ntigurirwa ubusanzwe atuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo mu Kagari ka Kabarondo mu Mudugudu wa Munini. Akaba yafashwe mu masaha ya saa kumi n'imwe z’umugoroba biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati  “Uyu mugabo yaturutse iwe i Kabarondo, aza kwakira ayo mabuye  ku cyambu giherereye mu Mudugudu wa Gikunyu, Akagari ka Nyagatabire mu Murenge wa Musheri, hanyuma igihe yari amaze kuyakira arimo kuyapakira kuri moto ye, abonwa n’umuturage wahise yihutira kubimenyesha inzego z'umutekano, nabo bahita babitumenyesha tujya kumufata.”

CIP Twizeyimana avuga ko Ntigurirwa akimara gufatwa, abapolisi  barebye mu mufuka yari ahetse basanga ni amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti. Abajijwe aho akura ayo mabuye n’uburyo bayamugezaho avuga ko ayishyura akoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga kuri telefoni, akayoherereza  umuntu uri mu Gihugu cya Uganda undi nawe akamwoherereza amabuye y'agaciro. 

Yagize ati “Ntigurirwa yishyura akoresheje telefoni ngendanwa ku  muntu uri muri Uganda, nawe akareba umubare w’amafaranga amwoherereje akamuha ibiro by’amabuye y’agaciro bihwanye n’ayo mafaranga, ubundi ngo akayaha abantu bayamwambukiriza bakayamugereza ku cyambu cy’u Rwanda akaba ariho ajya kuyafata.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko Ntigurirwa atari ubwa mbere yari aje gufata aya mabuye ahubwo ko ari inshuro ya Gatatu nk'uko na we abyiyemerera. Yongeraho  ko ayo mabuye na we ayajyana i Kigali akayagurisha umuntu ufite icyangombwa cyo kuyacuruza. 

CIP Twizeyimana agira inama umuntu wese wishora mu bucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko ibyo bakora ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi ubifatiwemo agahita ahomba.

Yashimiye umuturage wagize amakenga y’ibyo Ntigurirwa yari apakiye akihutira gutanga amakuru, aboneraho gusaba abaturage muri rusange kugira umuco wo kujya batangira amakuru ku gihe.

Ntigurirwa yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Musheri ngo akurikiranwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.