Polisi y'u Rwanda irakangurira abaturarwanda muri rusange gukurikiza amabwiriza mashya yaraye ashyizweho n’inama y'Abaminisitiri yo kongera ingufu mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Mutarama Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibukije ko Polisi yavuguruye imikorere yayo mu rwego rwo kugenzura ko amabwiriza mashya yaraye ashyizweho tariki ya 04 Mutarama 2021 yubahirizwa anasaba abaturarwanda kwitabira no kubahiriza aya mabwiriza bakirinda kuyakurikiza aruko babihatiwe.
Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama, yahagaritse ingendo ziva mu Mujyi wa Kigali zijya mu tundi turere, inahagarika ingendo ziva mu Karere kamwe ujya mu kandi. Kuva mu mujyi wa Kigali ujya ahandi cyangwa kuva mu Karere ujya mu kandi byemewe mu gihe ugiye kwivuza cyangwase ufite ikindi kibazo kihariye.
Abakerarugendo baba abo mu gihugu ndetse n’abanyamahanga bemerewe gutembera mu turere ariko basabwa kubanza kwerekana ibisubizo bigaragaza ko bipimishije nta bwandu bwa COVID-19 bafite. Amaresitora, amaduka, amasoko bemerewe gucuruza ariko bagafunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba; ibigo bya Leta n’abikorera ntibagomba kurenza 30% by’abakozi bakoresha abandi bagakorera mu rugo bakajya babasimburanya.
Ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa bizakomeza gukora ariko bikagenda harimo abantu babiri bonyine. Leta kandi yahagaritse ibirori bihuza abantu benshi birimo imihango y’ubukwe, kwakira abantu, inama, siporo hamwe no koga muri za pisine byemewe ku bantu bacumbitse muri Hoteli kandi nabo babanje kwipimisha COVID-19.
Abitabira ikiriyo ntibagomba kurenga abantu 15 icyarimwe mugihe gushyingura batagomba kurenga 30.
CP Kabera yavuze ko nubwo ingendo muri Kigali zemewe, abantu bagomba kwirinda ingendo zitari ngombwa kugira ngo birinde kwandura cyangwa gukwirakwiza iki cyorezo.
Ati “COVID-19 nta maguru ifite, ikwirakwizwa n'abaturage, cyane cyane abasuzugura amabwiriza ashyirwaho n’urwego rw’ubuzima.”
Yakomeje akangurira abantu kuguma mu turere barimo nk 'uko amabwiriza mashya abivuga.
Yagize ati"Amabwiriza arasobanutse, niba uri muri Kigali guma muri Kigali; niba uri muri Burera, Gisagara, Bugesera, Karongi cyangwa mu Karere ako ariko kose, ntiwemerewe kurenga imbibi z'Akarere urimo. Ariko na none, turagira inama abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa zishobora kuba intandaro y’ikwirakwiza ry’iki cyorezo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abatwara ibinyabiziga kwirinda gukura abantu mu Mujyi wa Kigali babajyana mu Turere cyangwa babakura mu Turere babinjiza muri Kigali.
Ati “Zaba Imodoka rusange, imodoka z’abantu kugiti cyabo, abatwara moto, abatwara amagare bafite ingeso mbi yo gutwara abantu mu buryo bwa magendu bakabanyuza mu nzira zitemewe; kimwe n'abanyamaguru, bakoresha izo nzira zitemewe cyangwa zitazwi kugira ngo bave mu Karere kamwe bajye mu kandi cyangwa bava i Kigali bajya mu tundi turere. Turabizi neza ko aya mayeri ahari kandi akoreshwa ari nayo mpamvu Polisi yiteguye neza gufata bene abo . Umuntu wese uzafatwa azahura n'ingaruka zirimo gufunga imodoka, moto n’utwaye ikinyabiziga, abagenzi nabo bazahanishwa ibihano ku giti cyabo.”
CP Kabera yibukije abaturage ko saa mbiri ari igihe abantu bose bagomba kuba bageze mu rugo, usibye Akarere ka Musanze ko bibujijwe kugenda guhera saa moya z'umugoroba.
Yagize ati “Nta gaciro ko gushyira abantu benshi ahantu hamwe aho usanga hashobora kuba haba ibyago byo kwandura COVID-19. Turacyari mu bihe bitoroshye aho dukeneye gusobanukirwa uko iki cyorezo kimeze, kubahiriza amabwiriza, kwigomwa no kureka ibitari ngombwa. ”
Amezi icumi ashize iki cyorezo kije, ubwiyongere bw’indwara n’impfu ziterwa na COVID-19 mu kwezi gushize, CP Kabera yavuze ko bikwiye kuba isomo kuri buri wese no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda atangwa n’urwego rw’ubuzima nko kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’abantu, gukaraba intoki n’isabane n’amazi meza, kwirinda guteranira ahari abantu benshi ndetse no kwirhinda igendo zitari ngombwa.

Kinyarwanda
English









