Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera irashimira abaturage bo muri aka karere k’uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe abaturage hamwe na Polisi n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu Batatu bari bafite litiro 42 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko abaturage aribo batumye hafatwa Niyikiza ufite imyaka 21 na Ngerejaho w’imyaka 25. Aba bafatiwe mu kagari ka Gafumba umurenge wa Rugarama, bafashwe mu rukerera rwo kuwa 17 Werurwe bafite litiro 22 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Kuri uwo munsi kandi mu kagari ka Gashanje umurenge wa Kivuye hafatiwe uwitwa Mugisha Noheri ufite imyaka 25, uyu yafatanywe litiro 20 za Kanyanga. CIP Rugigana avuga ko bariya bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati: “Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga. Bariya bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, batwereka inzira banyuramo n’amasaha baba barimo kwinjiza biriya biyobyabwenge.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu bakomeje gutanga amakuru.
Ati: “Iyo babonye ukuntu biriya biyobyabwenge bibakoresha ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’uburwayi baterwa nabyo nibyo bituma bihutira kubirwanya.”
CIP Rugigana yaboneyeho gukangurira abantu biyise abarembetsi bakora ibikorwa byo kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu cy’abaturanyi kubicikaho kuko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abaturage bazajya babafata bashyikirizwe ubutabera.
Abafashwe uko ari Batatu nabo bari mu itsinda ry’abarembetsi Polisi yabashikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakoze. Mu Rwanda.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











