Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abapolisikazi bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye(IPOs) bibukijwe indangagaciro zigomba kubaranga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza abapolisikazi b’u Rwanda 100 bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye(Individual Police Officers) bibukijwe indangagaciro zigomba kubaranga igihe bari mu kazi kabo ka buri munsi ariko by’umwihariko igihe bahagarariye u Rwanda mu mahanga. Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Iki kiganiro cyatanzwe na  ACP David Butare, ACP Yahaya Kamunuga, ACP Rose Muhisoni, ACP Teddy Ruyenzi na CSP Khalid Kabasha.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yibukije  aba bapolisikazi  indangagaciro z’umupolisi w’u Rwanda. Yabibukije ko ikinyabupfura no gukora kinyamwuga bisanzwe bibaranga bagomba kubyifashisha n’aho umuryango w’abibumbye uzaba wabohereje.

Yagize ati  ”Ubutumwa tubaha uyu munsi si uko hari ikidasanwe cyabaye ahubwo ni ukubibutsa, nk’umupolisikazi ugiye guhagararira u Rwanda ugomba kurangwa n’ikinyabupfura, ukora kinyamwuga akazi ushinzwe, ukubaha abaturage b’icyo gihugu ndetse n’abandi muzaba mukorana. Mugomba kandi kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, kudacika intege no kwihanganisha abo mubona bafite ibibazo cyane cyane abaturage muzaba mushinzwe.”

 ACP David Butare, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe abapolisi bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye(PSO) yibukije abapolisikazi bitabiriye amahugurwa ko iyo bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baba bagiye guhura n’abantu batandukanye kandi bafite umuco n’imyitwarire bitandukanye. Yabasabye kuzajya babyitwaramo neza batagaragaza kwinubira ibyo batamenyereye mu muco w’abanyarwanda kandi bajye baharanira kubigiraho ibyiza.

Ati  “Iyo mugezeyo musangayo abandi bapolisi bo mu bindi bihugu ndetse n’abaturage bo muri ibyo bihugu umuryango w’abibumbye uba waboherejemo. Abo bantu bose ntabwo muhuje umuco n’indi myitwarire. Icyo musabwa ni ukububaha ntimubereke ko mutabyishimiye. Ikindi kandi mugomba gukorana nabo mukagira ibyo mubigiraho byiza nabo bakagira ibyo babigiraho byiza.”

ACP Butare yakomeje abagaragariza ko usibye akazi ka buri munsi baba bakora hari n’ubundi bumenyi bwinshi bakura mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushobora kubagirira akamaro mu buzima bwabo bwose. Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda itifuza ko hazagira umupolisikazi ugarurwa mu Rwanda acikirije ubutumwa  yagiyemo  kubera imyitwarire mibi.

Assistant Commissioner of Police(ACP) Teddy Ruyenzi umwe mu bapolisikazi bakuru muri Polisi y’u Rwanda yasangije aba bapolisikazi ubunararibonye afite mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, agira impanuro abagenera abari mu mahugurwa n’abandi muri rusange. Yabakanguriye gukomeza ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga, abashishikariza kugira umuhate mu kongera ubumenyi.

Ati  “Murasabwa kugira intego mu byo mukora byose kandi muharanira kongera ubumenyi. Umupolisikazi wese aharanire kuva ku rwego rumwe agere ku rundi. Ibyo bisaba umuhate, mukiga, mugasoma, mukihugura ku bintu bitandukanye. Murabizi ko kujya muri ubu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye(IPOs) mubanza gukora ibizamini bitandukanye.”

Yabibukije ko bitewe n’izina ryiza u Rwanda rufite mu mahanga, abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye abaturage bo muri icyo gihugu  bagiyemo bahita bumva ko ibisubizo by’ibibazo bari bafite bije.

Ati  “Cyane cyane abagore n’abana iyo babonye abapolisikazi b’u Rwanda bumva basubijwe. Babisanzuraho bakababwira akarengane bahura nako. Namwe rero mugomba kubumva mukabagira inama kandi mukabavuganira ku zindi nzego zibakuriye kugeza ubwo ibibazo byabo bikemutse.”

Inspector of Police(IP) Juliet Gasengayire na Senior Sergeant(S/SG) Kuradusenge Olive ni bamwe mu bapolisikazi bitabiriye aya amaguhurwa. 

Bashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarateguye aya maguhurwa bakongera kwibutswa indangagaciro z’umupolisi w’u Rwanda ariko cyane cyane nk’abapolisikazi. Bavuze ko ubutumwa bahawe ari impamba izabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane muri iki gihe bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho baba bagomba guhesha isura nziza u Rwanda mu mahanga.    

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi babarirwa mu 101 bari hirya no hino mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye(IPOs) abagera kuri 15 bakaba ari igitsina gore.