Mugihe hakomeje gahunda yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Polisi y’u Rwanda iributsa abantu bemerewe gutanga serivisi zitandukanye nk’abantu bakora mu bigo by’itumanaho babika cyangwa babikuriza abakiliya babo amafaranga kuri telefoni, abakora muri za banki, abacuruza ibiribwa ndetse n’ abaganga. Aba bose barasabwa kwitwararika bakubahiriza amabwiriza akumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse kuri amwe muri ayo mabwiriza.
Yagize ati: “Muri ibi bihe turimo hari bamwe mu bantu bemerewe gukomeza gutanga zimwe muri za serivisi z’ibanze, icyo tubasaba ni uko buri gihe bagomba kwambara ibikoresho byifashishwa mu gupfuka ibiganza (Gloves), kutegerana n’uwo baha serivisi byibura hagati yabo hakabamo metero imwe n’igice (1,5m), nabo ubwabo ntibemerewe kwegerana.”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) buvuga ko abo bizagaragara ko barenze kuri ayo mabwiriza cyane cyane abatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga bakoreshesheje telefoni bazahabwa ibihano birimo gufungirwa konti zabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda irimo gukorana n’izindi nzego mu kugenzura ko ingamba zashyizweho na leta zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus zirimo kubahirizwa, ari nako bakomeza kwigisha abaturage kwirinda iki cyorezo mu buryo bwose.
INKURU BIJYANYE
Kinyarwanda
English











