Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Abarenga 100 bamaze gufatwa bangiza ishyamba ry’Ibisi bya Huye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye iravuga ko ikomeje ibikorwa byo kurwanya abangiza ishyamba rya Leta (Ibisi bya Huye) rikora ku karere ka Huye. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu abantu barenga 100 bamaze gufatwa bangiza iri shyamba.  Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi  Polisi yafashe uwitwa Nshimiyimana Emmanuel  w’imyaka 25, yafatiwe muri iri shyamba arimo kwasa ibiti. Akomoka mu murenge wa Maraba akagari ka Kabuye mu mudugudu wa Rukeri. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Insepctor of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko Polisi ijya gutangira ibikorwa byo gufata abangiza iri shyamba rya Leta byari biturutse ku makuru yatanzwe agaragaza ko iri shyamba rikomeje kwangizwa cyane.  Ku gice cya gikora ku karere ka Huye habarurwa ibiti birenga ibihumbi bibiri (200,000) bimaze gutemwa.

CIP Twajamahoro yagize ati  “Tumaze kumenya ayo makuru twahise dutegura ibikorwa byo gukurikirana abangiza iri shyamba. Mu byumweru bitatu bishize hamaze gufatwa abantu barenga 100, bashyikirijwe ubutabera.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko usibye no gufata abangiza iri shyamba, abaturage bagaragarizwa ko kwaryangiza nabo bizabagiraho ingaruka.

Ati “Icya mbere amategeko ahana umuntu wese wangiza ishyamba ryaba irya Leta cyangwa irye bwite, uzajya afatwa azajya abihanirwa. Tubagaragariza ko amashyamba afite uruhare runini mu gukurura imvura, kurwanya isuri no kurwanya isuri.”

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Ishyamba rigize Ibisi bya huye rikora ku turere dutatu two mu ntara y’amajyepfo aritwo Huye, Nyaruguru na Nyamagabe. Ku ruhande rw’akarere ka Huye rikora ku mirenge ine ariyo: Huye, Karama, Gishamvu na Maraba.