Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi yahuguye bamwe mu bagize inzego z'umutekano ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, n'irikorerwa abagore n'abana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda yahuguye bamwe mu bapolisi, Abasirikare, Abacungagereza, Abagize urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ndetse na bamwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake. Ni amahugurwa yabereye mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana na Kayonza, aha hombi hahuguwe abantu 100. Aya maguhurwa agamije kongerera ubushobozi abagize inzego z'umutekano mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abagore n'abakobwa. 

Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari yavuze ko aya mahugurwa aziye igihe kuko iyi Ntara ikomeje kugaragaramo ihohotera ritandukanye, asaba abarimo guhugurwa gukurikira neza bakazashyira mu bikorwa ibyo bahugurwa.

Yagize ati "Aya mahugurwa aziye igihe kuko muri iyi Ntara y'Iburasirazuba harimo kugaragara ibyaha byinshi bishingiye ku ihohotera, cyane cyane irikorerwa abana b'abakobwa. Ndabasaba gukurikira neza aya mahugurwa kugira ngo mujye gufasha umuryango nyarwanda kureka ihohotera iryo ariryo ryose, muzahugure bagenzi banyu kandi mubiganirize abaturage. Abazakora ibyo byaha bakurikiranwe, babihanirwe."

ACP Rose Muhisoni yagaragarije abahugurwaga ko ihohotera rikorerwa abana b'abakobwa ririmo kwiyongera kandi rikagira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Mu kiganiro cyatanzwe n'umuyobozi w'urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Herbert, yagaragaje ko ibyaha byo gusambanya abana b'abakobwa biri ku isonga mu Ntara y'Iburasirazuba aho muri uyu mwaka wa 2020 urwego rw'ubugenzacyaha rwakiriye ibirego 1,466 harimo n'abatewe inda imburagihe. Usibye iri hohotera rikorerwa abana b'akobwa, Rutaro yagaragaje ko hari n'irikorerwa abagore ndetse n'abagabo.

Yagize ati "Ihohotera ririmo gukorwa mu buryo butandukanye. Hari irishingiye ku gitsina, umugabo agahohotera umugore we cyangwa umugore agahohotera umugabo. Hari irishingiye ku mitungo, ndetse n'irikorerwa abana muri rusange, ariko cyane cyane gusambanya abana b'abakobwa bikanabaviramo kubyara imburagihe."

Yakomeje avuga ku ihohotera rijyanye no gucuruza abantu bakajya gukoreshwa ubuja mu mahanga nta bushake babigizemo.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi atanga ikiganiro.

Yagize ati "Iki cyaha nacyo ni ihohotera, gikorwa mu ibanga rikomeye cyane, ariko amakuru aramenyekana. Gikorwa mu buryo bubiri, hari abishyurwa amafaranga bakambutsa imipaka abagiye  gucuruzwa mu mahanga, uruhare rwabo rukaba rurangiriye aho. Hari n'abashinzwe gutwara abantu kurinda babagejeje aho bagiye gukoreshwa uburetwa. Aba bose ni abanyabyaha kuko uwo bajya gucuruza nta ruhare aba yabigizemo, cyangwa akaba yijejwe ibitangaza."

Mu kiganiro cyatanzwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni, nawe yagarutse cyane  ku ihohotera rikorerwa abana b'abakobwa  n'ingaruka ribagiraho ubwabo ndetse no kumuryango nyarwanda muri rusange. Yagaragaje ko mu Karere ka Rwamagana konyine kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda kugera mu kwezi k'Ugushyingo, abana b'abakobwa barenga 300 batewe inda, abagera kuri 200 bibaviramo gucikishiriza amashuri kuko bari batewe inda. 

Yagize ati "Si muri Rwamagana gusa, kuko duhora tubyumva hirya no hino mu gihugu. Iki cyaha kirimo guteza ibibazo bikomeye birimo gucikiriza amashuri ku bana b'abakobwa, kugirwa ababyeyi kandi nabo bari bagikeneye kurerwa, gutereranwa n'imiryango yabo iyo bamaze guterwa inda, binagira ingaruka ku muryango nyarwanda kuko habaho ukwiyongera kw'abana tubona bazerera ku mihanda ndetse no kwiyongera kw'imiryango itishoboye."

Yakomeje avuga ko muri rusange abahugurwa nk'abantu n'ubundi bafite umutekano mu nshingano zabo, basabwe kujya mu baturage bakabagaragariza ububi bw'ihohotera aho riva rikagera kandi bagakorana bya hafi n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu gukurikirana abakekwaho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsinda ndetse n'irikorerwa abagore n'abana. 

Bagaragarijwe ko mu gihugu hose ubu habarirwa ibigo 44 bya Isange One Stop Center bihora byiteguye kwakira no gufasha abakorewe ihohotera cyane cyane irishingiye ku gitsina; bakajya bahagezwa mbere y'amasaha 48 kugira ngo hakusanywe ibimenyetso hakiri kare. 

Mu Karere ka Kayonza ibiganiro nk'ibi byatanzwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi. Abahuguwe bagaragaje ko hari byinshi bungukiye muri aya mahugurwa kandi nk 'abakora mu nzego z'umutekano bagiye guhuriza hamwe imbaraga nk'uko basanzwe babigeza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano. Bavuze ko bazashyira imbaraga nyinshi mu kwigisha ububi n'ingaruka ziterwa n'ihohotera kuko akenshi usanga biva mu myumvire iri hasi ishingiye ku muco ndetse no guhishirana. 

Biteganyijwe ko aya mahugurwa yagenewe abakora mu nzego z'umutekano azakomereza no mu tundi turere tw 'Igihugu.