Polisi y’u Rwanda yagaragaje uko umutekano wo mu muhanda wari wifashe ku munsi mukuru wa Noheri aho mu mpanuka zigera muri 15 zagaragaye mu gihugu, icumi(10) zari zoroheje zanakomerekeyemo abantu byoroheje. Impanuka imwe niyo yahitanye ubuzima bw’umuntu izindi enye zari zikomeye ndetse abantu bazikomerekaramo bikomeye, gusa izi mpanuka zabaye biturutse ku makosa asanzwe y’abashoferi ntaho zihuriye no kwishimira iminsi mikuru.
kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) tariki ya 24 Ukuboza kugera saa kumi n’ebyiri za mugitondo(06h:00) tariki ya 25 Ukuboza. Muri rusange muri iryo joro nta mpanuka ihitana ubuzima bw’abantu yabaye, usibye ko hagiye haba impanuka zikomeye zigakomerekeramo abantu.
Mu karere ka Muhanga na Bugesera habereye impanuka ebyiri (02) zikomeye zakomerekeyemo abantu babiri mu buryo bukomeye, izindi mpanuka zirindwi (07) zari zoroheje, abantu barindwi bazikomerekeramo byoroheje. Mu karere ka Kicukiro habereye imwe(01), Nyarugenge habereye ebyiri(02), mu karere ka Gicimbi habereye impanuka imwe(01), Gasabo hagaragaye impanuka imwe(01), mu karere ka Huye hagaragaye imwe(01) ni mugihe mu karere ka Nyamasheke habaye impanuka imwe(01).
Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko mu ijoro rya tariki ya 25 Ukuboza kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h:00) kugeza tariki ya 26 Ukuboza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h:00) mu karere Gasabo habaye impanuka imwe ikomeye cyane yaguyemo umuntu umwe, izindi ebyiri zabereye mu turere twa Muhanga na Kamonyi.
Muri iryo joro kandi mukarere ka Nyagatare hagaragaye impanuka imwe yoroheje ikomerekeramo umuntu umwe byoroheje, ebyiri(02) zabereye mu karere Nyarugenge naho abantu bakomereka byoroheje.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji avuga ko impanuka zose zabaye ku manywa kubera amakosa adafitanye isano n’iminsi mikuru.
Yagize ati: “Ziriya mpanuka zagiye ziba ku manywa, byaturutse ku makosa y’abashoferi nta sano bifitanye no kwishimira imisni mikuru.”
CP Mujiji akomeza avuga ko muri iyi minsi ya Noheri, abantu 23 aribo bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Yakomeje asaba abakoresha umuhanda gukomeza kubahiriza amabwiriza bahabwa na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, aho bakangurirwa kwirinda kuvugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga, kwirinda umuvuduko ukabije ndetse bagasabwa gutwara ibinyabiziga bameze neza nta bibazo ibyo aribyo byose bafite.

Kinyarwanda
English










