Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yashyizeho ingamba zo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuva tariki ya 14 Ukuboza inama y' Abaminisitiri yashyizeho amabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa tariki ya 15 Ukuboza. Amwe muri ayo mabwiriza harimo ko ingendo zizajya zihagarara guhera saa tatu z'ijoro zikongera gusubukurwa saa kumi za mugitondo, ariko hakaba umwihariko mu Karere ka Musanze aho ingendo ho zihagarara kuva saa moya za nimugoroba zikongera gusubukurwa saa kumi za mugitondo. Amateraniro rusange, harimo imihango y’ubukwe n'ibindi birori byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose byarahagaritswe, umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% kandi bose bakabanza kwipimisha COVID-19, imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% gusa, insengero zemerewe gukora zigomba kwakira 50% z’ubushobozi bwazo rimwe mu cyumweru, imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50, umubare w’abitabira ikiriyo ntugogomba kurenza abantu 15, imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro no kogera muri pisine birabujijwe keretse abacumbitse muri hoteli nibo bahakorera ibyo byombi ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

Polisi y'u Rwanda iributsa abaturarwanda bose ko amabwiriza ashyirwaho kugira ngo habungabungwe ubuzima bw'abaturage ari nayo mpamvu Polisi y'u Rwanda isaba abantu kuyasoma neza kandi bakubahiriza ibiyakubiyemo batirengagije no gukomeza kubahiriza andi mabwiriza yari asanzweho yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hashyizweho ingamba zo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza bityo uwo bizagaragaraho ko arimo kuyarengaho akazabihanirwa. 

Ati "Polisi yashyizeho ingamba zo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza cyane cyane ahantu hagaragaye ko bitwaza ibyemewe bagakora ibitemewe. Hari resitora zemerewe gucuruza amafunguro ariko bihaye no gucuruza n'akabari. Mu cyumweru gishize twafashe abantu bagera kuri 55 batwaye ibinyabiziga basinze, bivuze ko hari utubari twihaye gucuruza inzoga." 

CP Kabera yakomeje avuga ko mu kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID-19 Polisi izagenzura mu bigo byose byakira abantu benshi ko hubahirizwa intera hagati y'umuntu n'undi ndetse no hagati y'ameza n'andi ku bantu bicaye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amasaha y'ingendo guhera tariki ya 15 Ukuboza kugeza tariki ya 21 ingendo zizajya zihagarara guhera saa tatu za nimugoroba zongere gusubukurwa saa kumi za mugitondo. Usibye ko guhera tariki ya 22 Ukuboza kugeza tariki ya 04 Mutarama 2021; ingendo zizajya zihagarara guhera saa mbiri z'umugoroba zongere gusubukurwa saa kumi za mugitondo. CP Kabera yaboneyeho kugira inama abantu bakoresha umuhanda wa Musanze kujya bawukoresha hakiri kare saa moya zitaragera kuko muri aka Karere ka Musanze ho hari umwihariko kuko ingendo zaho zihahagarara guhera saa moya z'umugoroba zikongera gusubukurwa saa kumi za mugitondo.

CP Kabera yanagarutse ku mabwiriza ajyanye no gutabara abagize ibyago. 

Yagize ati "Ku biriyo n'imihango yo gushyingura nta muntu cyangwa umuryango ukwiye gutuma Polisi iza guhagarikira ibi bikorwa by'akababaro kugira ngo bitazavamo akandi kababaro. Mwibaze umuntu yanduriye Koronavirusi mu kiriyo cyangwa mu mihango yo gushyingura, ejo akitaba Imana kubera ko abantu barenze ku ngamba zo kwirinda Koronavirusi."

Yakomeje yibutsa abantu kwitwararika muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bakirinda ibikorwa bihuza abantu benshi kandi bakirinda ibikorwa bizana Polisi mu ngo zabo. Yasabye abantu bose kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera ihagije hagati yabo, gukaraba mu ntoki, imibare yagenwe mu kwitabira ibikorwa bitandukanye yubahirizwe kandi bareke ibitemewe byose. 

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yanavuze ku bantu barenga ku mabwiriza babona Polisi bakajya kwihisha, yabasabye kwihisha Koronavirusi kuko niyo ihangayikishije abaturarwanda ndetse n'Isi yose. CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko Polisi izakomeza kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari nako ibungabunga umutekano w'abantu n'ibyabo.