Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yafashe abantu 10 batemaga ishyamba rya Leta ryo mu bisi bya Huye barimo kuritwikamo amakara yo kugurisha.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superintendent of Police (SP) Mudathir Twebaze yavuze ko kugira ngo abo bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze aho iryo shyamba riherereye.
Yagize ati: "Bariya bagabo bafashwe bari muri ririya shyamba bategereje ko amakara batwitse aboneka bakajya kuyagurisha, bari banafite n’izindi ingeri z'ibiti bari bataratwika."
SP Twebaze yakomeje asaba abaturage kwita ku bidukikije ariko cyane cyane bakirinda ibikorwa byo gutwika amashyamba kuko biganisha ku guteza ubutayu.
Ati: “Gutwika amashyamba, kubaza imbaho ndetse no gutwika ibihuru ntabwo byemewe kuko baba barimo kwangiza ibidukikije. Niyo mpamvu dukangurira abantu kwita ku bidukikije aho biva bikagera."
Yakomeje avuga ko Leta ishyira imbaraga nyinshi mu gutera amashyamba mu rwego rwo kurwanya ubutayu. Abafashwe bose uko ari 10 bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakorerwe idosiye.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).
Kinyarwanda
English











