Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Huye: Polisi yagaruje Moto yari imaze iminsi yibwe

Kuri uyu Gatanu tariki ya 12 Kamena Polisi  ikorera  mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma yashoboye kugaruza Moto RB 166Q yari yibwe uwitwa  Munyaburanga Maurice. Abayibye bayimwibye tariki ya 05 Kamena ubwo yari ari mu murenge wa Rusatira mu kagari ka Kiruhura, yafatanwe uwitwa Ribanje Yves na Mbuguje Romoard.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superitendent of Police (SP) John Niyibizi yavuze ko Munyaburanga akimara kwibwa moto yahise abimenyesha Polisi itangira igikorwa cyo kuyishakisha.

SP Niyibizi yagize ati   “Tukimara kumenya ko Moto yibwe twafatanyije n’abamotari bakorera mu karere ka Huye dutangira kuyishaka. Umwe mu bamotari niwe waje guhura n’uwitwa Mbuguje amubwira ko afite Moto agurisha ibitse mu murenge wa Save mu kagari ka Gitoki.”

SP Niyibizi akomeza avuga ko uwo mumotari kuko yari afite amakuru ko hari moto yibwe irimo gushakishwa yagiye nk’umukiriya ugiye kuyigura barayimwereka  asanga ni yayindi yashakishwaga ahita abimenyesha abapolisi. 

Ati    “Umumotari akimara kubona iyo moto aho yari ibitse i Save yahamagaye abapolisi bafata Mbuguje Romoard nawe ahita avuga mugenzi we yari yayibikije ariwe Ribanje Yves.”

Munyaburanga  Maurice nyiri moto yashimiye Polisi ku gikorwa yakoze cyo kumushakira Moto ikaboneka ndetse akaba yayisubiranye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yakanguriye abamotari ndetse n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hashakishwe abanyabyaha hakiri kare. Yasabye  abamotari kujya bitwararika bikirinda kujya kure igihe basize moto zabo cyangwa bakajya bazisiga ahantu bizeye umutekano wazo.

SP Niyibizi yaburiye abafite ingeso yo gutwara ibitari ibyabo cyangwa gukora ibindi byaha ko nta mwanya bafite kandi bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Yabasabye gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.

Ribanje na Mbuguje bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.