Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yerekanye abagize itsinda ry’abakekwaho kwiba muri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 8 mu bari bagize itsinda ry’abantu 14. Aba baracyekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mudasobwa 6 ndetse na telephone 8, bakaba bari bamaze kwiba kuri za sitasiyo 11 ziganjemo izo mu ntara y’Iburengerazuba.

Aba bose uko bari umunani beretswe itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera. Sitasiyo za Peteroli zibwe ni Mount Meru yo mu Karere ka  Bugesera na Kamonyi, SP ya Muhanga na Karongi, Omar Maganya (OM Kabaya) ya Ngororero, GEMECA ya Rubavu, EXCEL Energy Amina ya Kamonyi, HASS Petroleum ya Muhanga, HASHI Energy ya Musanze, SANTE Comfortable ya Musanze na  Oscarson Investment Company (OIC) Oil Kivumu ya Rutsiro.

Ndahimana Sosthene  uzwi ku izina rya Niyomadago, ari mu bagize itsinda ry’abakekwaho kwiba muri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Yavuze ko abenshi bakomoka mu turere two mu ntara y’Iburengerazuba bakaba baragiye bihuriza hamwe bakora itsinda ry’abajura.

Ndahimana avuga ko iyo babaga bamaze kumenya siyasiyo ya Peteroli bazajya kwibaho bashakaga umuntu uzajya kuhagenzura imikorere yaho nyuma bagakodesha icumbi ryo kuraramo byagera mu gicuku bakajya kwiba.

Yagize “ twese twaravuganaga tukemeranya aho tuzajya kwiba, ubwo twakodeshaga  ibyumba byo kuraramo byagera mu gicuku nka saa sita z’ijoro kuzamura tukagenda turi itsinda ry’abantu nka batandatu tukagendera rimwe twacanye amatoroshi tunafite amabuye n’ibibando byo kuza gukubita abaza gutabara. Iyo twamaraga kwinjira mu nzu twashakaga ahari umutamenwa ubikwamo amafaranga, andi tukayambura abakozi dusanze kuri sitasiyo.”

Ndahimana yakomeje avuga ko hari ubwo bitwazaga imihoro ariko nta muntu bigeze bica kuko umugambi wabaga ari uwo kwiba amafaranga gusa. Yavuze ko ibikorwa by’ubujura bwo kwiba amafaranga kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli yabitangiye muri Mata uyu mwaka wa 2020.

Ndagijimana Joseph nawe ari mu bagize itsinda ry’abakekwaho ubujura beretswe itangazamakuru, ubasanzwe azwi ku izina rya Habineza. Ndagijimana avuga ko Ndahimana yari umuyobozi w’itsinda ubundi uyu Ndahimana  azwi ku izina rya Niyomadago.

Yagize ati  “Ndahimana twakundaga kumwita Niyomadago niwe waduhamagaye twese aduha akazi, iyo yabaga yabonye aho turi bwibe yaraduhamagaraga akanatwoherereza amatike y’ingendo akanaducumbikira aho turi burare. Yari yaraduhaye amabwiriza tugonmba kugenderaho avuga ko gahunda ari ukwiba gusa nta muntu tugomba kwica cyangwa ngo tumukubite, uwibeshye akabikora ntiyari guhembwa.”

Abafashwe baravuga ko bahisemo kujya biba kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli ngo kuko ariho haba amafaranga agaragara. Baremera icyaha bagasaba imbabazi abaturarwanda.

Bizimana Dieudonne ni umwe mu bagize komite y’ishyirahamwe  ry'abatumiza ibikomoka kuri Peteroli ndetse akaba anabicuruza. Bizimana yavuze ko ikibazo cy’ubujura bukorerwa muri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli cyari kimaze iminsi, avuga ko babarura sitasiyo zigera kuri 14 zari zimaze kwibwa inyinshi ziganje mu ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Muhanga na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo no mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Bizimana avuga ko ikibazo cy’ubu bujura cyari kimaze gufata indi ntera haba mu baturage muri rusange ndetse no ku bashoramari baza mu Rwanda.

Yagize ati  “Iki kibazo twarakimenye tukimenyesha Polisi, cyari kimaze gufata indi ntera kuko bari batangiye kwiba n’abandi bacuruzi  batari abacuruza ibikomoka kuri Peteroli. Ikindi iyo urebye abashoramari bakora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli bari batangiye kugira ubwoba ku buryo hari abashoboraga kuba hari aho batashyira sitasiyo.”

Karera Francis ni umwe mu bashoramari bafite sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli, nawe ari mu bibwe n'aba bakekwaho ubujura. Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabashije gufata bari bantu bakaba bagiye gushyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka hagaragaye ubujura kuri sitasiyo za Peteroli zitandukanye mu turere  8 aho bibye amafaranga angana na  miliyoni 10, Mudasobwa 6 ndetse na telefone 8. Yavuze ko bajyaga kwiba  ari umubare munini bitwaje ibikoresho gakondo kandi bakundaga kwiba  hagati mu ijoro.

CP Kabera yashimye ubufatanye bukomeje kugaragara mu baturage mu rwego rwo kurwanya ibyaha, yibutsa n’undi wese ugifite igitekerezo cyo kwiba cyangwa gukora ikindi cyaha yabireka kuko azafatwa.

Yagize ati  “ Niba hari undi wese ufite igitekerezo cyo kwiba ni ikibazo cy’igihe gusa agafatwa, aba barafashwe, ejo hari abandi tweretse itangazamakuru bari baribye bakanica umuntu. Byose bituruka k'ubufatanye n’abaturage, uwo tutarafata ari ejo cyangwa ejobundi tuzamufata abihanirwe mu mategeko.”

Yakomeje akangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda  kwishora mu bikorwa by’ubujura. Yavuze ko  ba nyiri za  sitasiyo za Peteroli  bagiriwe inama yo gushyiraho ibikoresho bicunga umutekano nka  CCTV Camera kandi baba bahuye n’ikibazo cy’abajura bakihutira gutanga amakuru hakiri kare. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 170 ivuga ko Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW). 

Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1); Iyo intwaro yitwajwe yakoreshejwe; Iyo kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo.  Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.