Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19, Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akagari ka Gatagara n'urwego rushinzwe umutekano ku Kagari, mu rugo rwa Musoni Jean Pierre, w'imyaka 42, bahafatiye litiro 20 za Kanyanga na litiro 200 z'inzoga zitemewe zizwi ku izina ry'ibidongo yatekagamo kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko gufatwa k'uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yagize ati "Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rwa Musoni hajya hatekerwa kanyanga, ndetse no mu gihe baduhaga amakuru yari ayitetse. Hari nko mu masa yine za mu gitondo duhita tujyanayo n'izo nzego zindi twavuze haruguru tumufatira mu cyuho atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga."
SP Kanamugire avuga ko Abapolisi n'abandi bayobozi mu nzego z'ibanze bahageze Musoni amaze kwarura litiro 20 za kanyanga anafite litiro 200 z'ibiyoga byitwa ibidongo yiteguraga gukomeza gukora (guteka) kanyanga.
SP Kanamugire akomeza avuga ko Musoni atari ubwa mbere avuzweho guteka no gucuruza kanyanga kuko inshuro ya mbere bagiye kumufata aratoroka hafatwa kanyanga gusa. Ibidongo bahise babimenera mu ruhame rw'abaturage maze babakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati "Kanyanga ni kimwe mu biyobyabwenge, kandi muzi ko ibiyobyabwenge ndetse na ziriya nzoga zitemewe bigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage. Si ibyo gusa kandi binatera uburwayi butandukanye ababikoresha, niyo mpamvu dukangurira abaturage kubyirinda mu rwego rwo kurengera ubuzima no gusigasira umutekano."

Abapolisi bafatiye mu cyuho Musoni atetse kanyanga, bamufatana n'ibikoresho yifashishaga.
Umuvugizi wa Polisi yanabwiye abaturage ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry'ababikoresha. Ubyijandikamo iyo afashwe arafungwa bityo agasigira umuryango we ubukene n'umuryango nyarwanda muri rusange. Kubirwanya rero birasaba uruhare rwa buri wese.Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Musoni afatirwa mu cyuho atarakwirakwiza cyangwa ngo acuruze ibyo biyobyabwenge.
Musoni n'ibikoresho yifashishaga akora kanyanga yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo akorerwe iperereza n'Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB).
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Kinyarwanda
English











