Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafashe inzoga za magendu zinjijwe mu gihugu

Ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi,  mu rukerera rwa tariki ya 13 Kamana mu rugo rw’umuturage witwa Nyiransengiyumva Asia w’imyaka 32 Polisi yahafatiye amoko y’inzoga zitandukanye zavuye mu gihugu cya Repeubulika iharanira Demokarasi ya Congo zizanwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu. 

Inzoga zafashwe ziganjemo izo mu bwoko bwa Likeri (liquors),  nyirazo akaba yari anyereje umusoro w’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri  2,828,000.

Hafashwe  amakarito 10 y’inzoga zo mu bwoko bwa Chivas, amakarito 7 y’inzoga zo mu bwoko bwa Black Label, amakarito 7 y’inzoga za  Hennessy, John Walker akarito abiri,  amakarito 5 y’inzoga zo mu bwoko bwa  Jameson, amakarito 4 y’inzoga zo mu bwoko bwa Goldon, amakarito 7 y’inzoga zo mu bwoko bwa Ballantine , amakarito 34 y’inzoga zo mu bwoko bwa Cellar cask 34, amacupa 12 y’amarura, amakarito 18 y’inzoga zo mu bwoko bwa Drosty, Red Label  amacupa 24 n’amata ya Nido amakarito  24.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga  izi nzoga zafatiwe mu nzu y’uwitwa  Nyiransengiyumva Asia ari naho zabikwaga iyo zabaga zivuye mu gihugu cya Congo.

CIP Karekezi yagize ati  “Abaturage bakimara kuduha amakuru twahise tujya mu rugo rw’uriya mugore dusangayo ziriya nzoga mu gihe nyamara  asanganywe akabari k’inzoga ari naho abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bamusanze acuruza.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ziriya nzoga zitariho ikirango cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) nk’uko bisanzwe bigenda ku nzoga zishyurwe imisoro.

Ati   “Ubundi inzoga nka ziriya iyo zinjiye mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko ziba ziriho ikirango cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), ziriya rero ntakiriho usibye ko na nyirazo yemera ko yazizanye mu buryo bwa magendu aho avuga ko yazizanye mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda gukingira ikibaba abakora ibyaha ahubwo abasaba kujya bihutira gutanga amakuru nk’uko abaturage bo mu murenge wa Gisenyi babigenje.

Yabibukije ko  ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanirwa n’amategeko kuko ababikora baba barimo kunyereza imisoro yubaka igihugu.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu rikaba ryabaye rifatiriye izo nzoga mu gihe hagikorwa iperereza.