Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena Polisi yafashe litiro 2,500 z’inzoga zitemewe. Zafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Albert Numviyumukiza w’imyaka 38 wo mu karere ka Nyarugenge mu kagari ka Kiyovu.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko uriya muturage inzoga yazikoreraga mu rugo iwe, kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Amakuru twayahawe n’abaturage ko Numviyumukiza akora inzoga zitemewe kandi azikorera iwe mu rugo ndetse akaziranguza ku bandi bacuruzi.Tukimara kumenya ayo makuru twateguye igikorwa cyo kujya iwe dusangayo ziriya litiro 2,500 arafatwa.”
CIP Umutesi yongeye kwibutsa abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka ku buzima bw’abantu, asaba abashaka gukora inzoga kujya babanza kubisabira uburenganzira mu nzego zibifitiye ububasha kandi bagakora inzoga zijuje ubuziranenge.
Yagize ati “Ziriya nzoga zikorerwa ahantu hatari isuku ndetse n’abazikora nta suku baba bafite ndetse ibyo bazikoramo n’ibyo bazibikamo nabyo biba birimo umwanda. Bavangavanga ibintu byinshi nk’amasukari, amatafari ahiye, amasaka n’amazi. Ibi byose iyo bigeze mu mubiri w’umuntu bigira ingaruka ku buzima bwe.”
CIP Umutesi yabavuze ko iyo abantu bamaze guhaga ziriya nzoga bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi bitandukanye.
Mu minsi ishize nanone muri aka karere ka Nyarugenge hari hafatiwe undi muturage afite litiro 1,452 ndetse no mu karere ka Kicukiro mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro 5,760 zose ari inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko ibikorwa byo kurwanya izi nzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge bitazigera bihagarara,asaba abaturage gukomeza ubufatanye.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











