Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

LONI n’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika bizihije umunsi wo kubungabunga amahoro

Umuryango w’abibumbye ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika bafite umutwe ushinzwe kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur (UNAMID). Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena bizihije umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga amahoro.

Ubusanzwe uyu munsi buri mwaka wizihizwa tariki ya 29 Gicurasi nk’uko byemejwe n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu mwanzuro wayo wa 57/129, mu rwego rwo kuzirikana abagore n’abagabo bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Kuri uyu munsi hazirikanwa  umurava , ubwitange n’ubunyamwuga by’abasirikare n’abapolisi bibaranga iyo bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.  Bakanunamira  ababuriye ubuzima bwabo muri ubwo butumwa baharanira amahoro.

Kuri uyu wa 07 Kamena uyu muhango wabereye ku cyicaro cya UNAMID ahitwa Zalingei, umuhango  wabaye hakurikizwa amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. 

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bakeya, abandi bawukurikiye  mu buryo bw’ikoranabunga. Hari intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye , Bwana Jeremiah Nyamane Kingsley Mamabolo.

Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango hari Anita Gbeho, umuyobozi wungirije w’abari mu butumwa bwa UNAMID,umuyobozi w’umusigire ku bapolisi bari mu butumwa bwa UNAMID, Sultan Temuri ndetse n’abandi bayobozi bakuru baturutse ku mpande zombi abapolisi n’abasirikare.