Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Turusheho kwita ku mutekano wo mu muhanda muri iki gihe cy’imvura

Ukurikije ibihe by’umwaka mu Rwanda turi mu gihe cy’imvura y’umuhindo, ni igihe gitangira hagati mu kwezi  kwa Nzeri kikarangira hagati mu kwezi k'Ukuboza iyo  nta mpinduka z’ibihe zabayeho.  Ni igihe gikunze kurangwa n’imvura nyinshi cyane, muri iki  gihe mu bice bitandukanye by’igihugu hakunze kugaragara ibibazo biturutse ku mvura nyinshi bigateza umutekano mucye  cyane cyane mu muhanda.

Ibi bihe biba ari byiza ku bantu b’abahinzi n’aborozi ariko bikagira ingaruka nyinshi  ku batwara ibinyabiziga kuko bibasaba  kwitwararika cyane ugereranyije no mubindi bihe ndetse bakanafata ingamba kugira ngo bataza gukora impanuka iturutse ku mvura.  Niyo mpamvu buri gihe mu bihe by’imvura Polisi y'u Rwanda igira inama abashoferi kwitonda cyane kuko imvura igwa muri ibi bihe iba ari nyinshi cyane kandi irimo umuyaga mwinshi, ubunyerere, inkangu ndetse haba n’ubwo iba irimo amahindu. Ibi byose bibangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda bikaba byakora impanuka, abashoferi muri ibi bihe bagirwa inama yo kwitwararika cyane.

Abantu bagirwa inama ko igihe cyose batwaye ibinyabiziga mu bihe by’imvura nk’ibyo  turimo ubu bagomba kugenzura ko imodoka zabo zimeze neza, mbese ko zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Bakamenya ko ibinyabizga bifite amapine ashobora guhangana n’ubunyerere, kureba ko amatara yaka neza yose, kureba  ko  utwuma duhanagura amazi ku kirahure kiri imbere ya shoferi dukora neza (ku batwara imodoka) , kumenya neza ko amaferi y’ikinyabziga nta kibazo afite .

Usibye  kugenzura ko ikinyabiziga kimeze neza  mu buryo bwa tekinike, mbere yo kukijyana mu muhanda, Polisi ikangurira abashoferi kuba bahagarara aho bageze  igihe cyose imvura ikomeje kuba nyinshi.  Ariko na none bakagirwa inama yo kwirinda guhagarara munsi y’ibiti by’inganzamarumbo  kuko hari  aho  byagiye  bigushwa n’umuyaga mu mvura bigateza impanuka mu muhanda.

Abashoferi  kandi  bagirwa inama yo kugenda bacanye amatara igihe cyose imvura irimo kugwa kugira ngo babashe kugenda bareba neza imbere yabo, babone banabonwa (n’)uwo bagiye kubisikana, bakangurirwa kandi kugenda buhoro bakagendera mu gice cyabo cy’umuhanda batabangamira abandi, kwirinda kuyobora imodoka mu gice kirimo  ibyondo.  Abashoferi banagirwa inama yo kugenda bitonze batanyuranaho  kuko imvura nyinshi ishobora gutuma utareba neza imbere yawe ukaba wakora impanuka.

Ubundi abashoferi bagirwa inama yo  kutarenza umuvuduko wa kilometero  40 ku isaha(40km/hr)  igihe batwaye ikinyabiziga  imvura irimo kugwa.  Ariko kubera ko n’ubusanzwe mu muhanda haba hari ibimenyetso bikwereka umuvuduko ugomba kugenderaho, mu bihe by’imvura  nk’umushoferi  ni inshingano zawe  kwigenera munsi y’umuvuduko ntarengwa bitewe n’uko ikirere kimeze muri ako kanya. Mushoferi menya ko ufite inshingano ku mutekano wo mu muhanda, fata ingamba ku mutekano wawo igihe urimo kuwukoresha.