Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafashe litiro zirenga ibihumbi bitandatu z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali mu kagari ka Agateko ku bufatanye n’abaturage tariki ya 15 na 16 Werurwe yafashe litiro ibihumbi 6600 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Kambuca, zafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa  Habumugisha Jean Baptiste w’imyaka 31. 

Izi nzoga zafatanwe n’ibikoresho birimo ingunguru 14 za pulasitike bazibikagamo, amasafuriya 2 ndetse n’umufuka wuzuye amacupa bazipakiramo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi yavuze ko izi nzoga zamenewe mu ruhame, abaturage bahabwa ubutumwa bwo kwirinda kuzinywa ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo zirwanywe.

Yagize ati: “Abaturage twabagaragarije umwanda uba uri muri ziriya nzoga ndetse n’urumvange rw’ibintu bazikoramo. Ibi byose bibagiraho ingaruka mu buzima kandi mu gihe kitari icya vuba kuko uzinyoye ntizihita zimutera uburwayi, ziriya nzoga tubagaragariza ukuntu zibatera gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura ndetse n’amakimbirane mu miryango.”

CIP Umutesi yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo izi nzoga zifatwe, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Ati:  “Uriya muturage ni ku nshuro ya kane afatanwa ziriya nzoga, agenda ahindagura hari ubwo azikorera mu murenge wa Gatsata yafatwa akimuka akajya kuzikorera mu murenge wa Jali ari naho yafatiwe kuri iyi nshuro.  Turashimira abaturage bakomeza gutanga amakuru ariko tunabakangurira kubahiriza amategeko.”

Habumugisha akimara kumenya ko inzego z’umutekano zamenye ko yongeye gukora inzoga zitemewe yahise aburirwa irengero ubu arimo gushakishwa.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.