Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Abaturage bakanguriwe kureka ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro budakurikije amategeko

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga barakangurirwa kureka ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butubahirije amategeko kuko hari abarimo kuhatakariza ubuzima.

Ibi biri mu byo babwiwe n'abayobozi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo ubwo hashyingurwaga imibiri y'abantu 5 baherutse kugwirwa n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro ubwo barimo kuyacukura binyuranyije n'amategeko.

Iyi mpanuka yabaye kuwa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo ku mugoroba ubwo abo bantu 5 barimo umugore wari uhetse uruhinja rufite amezi 4 barimo gucukura amabuye mu kirombe. Aba bantu bagwiriwe n'inkangu ubwo barimo gucukura amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Koluta, bayacukuraga mu Mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. 

Abitabye Imana ni Kubwimana Felix w'imyaka 29, murumuna we Rwamasasu Alexis w'imyaka 26, Ingabire Claudine n'umwana we w'uruhinja rw'amezi 4 na Munganyinka Vestine w'imyaka 15. Abandi bantu 2 bakaba baratabawe batarashiramo umwuka bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi aho barimo kwitabwaho n'abaganga. 

Ikirombe baguyemo cyari cyarahagaritswe kubera impamvu z'umutekano w'abagikoragamo, cyari icya Bikorimana Innocent akaba yaracyanditse ku isosiyete y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yitwa TIMO.

Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera, umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi yihanganishije imiryango yabuze ababo. Yibukije abaturage ko kwirinda ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'ibindi bikorwa bishobora kubambura ubuzima, akenshi babikora bitwikiriye ijoro cyangwa bakabikora mu mvura. 

Yagize ati  "Ibyo twabonye hano ni ibintu bishobora kwirindwa, bigomba kutubera isomo. Ndumva tutagomba kongera kubura inshuti zacu muri ubu buryo kandi umuntu ku giti cye cyangwa twese uko tungana tubigire ibyacu, twihutire gutanga amakuru hakiri kare ndetse dukurikirane ko abana basubiye ku mashuri aho kwirirwa muri ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa. "

Yakomeje akangurira abaturage kwibumbira mu makoperative y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Umuhango wo gushyingura ba nyakwigendera wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19' hubahirizwa umubare w'abajya gushyingura, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera hagati y'umuntu n'undi. 

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Kanyamihigo Rutagarama yibukije abaturage ko ubucukuzi bw'amabuye bunyuranyije n'amategeko buhanwa n'amategeko ndetse bijyana no kwangiza ibidukikije.

Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya. 

CSP Kanyamihigo yongeye kwibutsa abaturage ko umuntu wese ugaragaye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko cyangwa kugura ayo mabuye binyuranyije n'amategeko bafatwa nko kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano kandi bikaba ibikorwa bikurura akaga mu buzima. 

Muri aka Karere ka Muhanga hakunze kumvikana ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko. Imirenge nka Nyarusange, Kabacuzi, na Muhanga niyo yiganjemo ubu bucukuzi, ni naho Polisi ikomeje gukaza ibikorwa byo kurwanya ubu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe. 

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yasabye abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru hakiri kare igihe babonye abakora ibyaha.