Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 26 Mata bafashe uwitwa Muhire Honore wari uvuye mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukurayo urumogi, yafatanwe udupfunyika 900.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uyu muturage akomoka mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko mu mudugudu wa Basizi ari naho yafatiwe. Akimara gufatwa yavuze ko yari yajyanye n’abandi bantu babiri nabo b’abanyarwanda ariko bo basigarayo agaruka wenyine.
CIP Karekezi yagize ati “Hari ku mugoroba abapolisi n’izindi nzego z’umutekano barimo gucunga umutekano muri kariya gace nibwo bafashe uriya musore, yari avuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ahetse agakapu. Barebye mo nibwo basanzemo udupfunyika 900 tw’urumogi.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yongeye kuburira abaturage bafite ingeso mbi yo kujya mu gihugu cya Congo kuzanayo ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bicuruzwa bya magendu. Yabagaragarije ko ubu usibye no kuvanayo ibicuruzwa bitemewe ubu bafite ibyago byinshi byo kuvanayo icyorezo cya Koronavirusi.
Ati “N’ubusanzwe dukangurira abaturage kwirinda kujya kuzana ibiyobyabwenge muri kiriya gihugu, ariko birababaje kuba hari abarimo kujyayo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Birengagiza ko bashobora kucyandurirayo kuko ho nta ngamba z’ubwirinzi ziriyo nk’ inaha.”
CIP Karekezi yakomeje agaragariza abaturage ko iriya myifatire ishobora gushyira mu kaga uwagiye muri kiriya gihugu, umuryango we ndetse n’igihugu cyacu muri rusange. Yasabaye abaturage kubahiriza amabwiriza ya leta muri ibi bihe ariko cyane cyane bakaguma mu ngo zabo. Bagira abo bamenya ko bagiye muri kiriya gihugu bakihutira gutanga amakuru bagakurikiranwa.
Uyu musore akimara gufatwa inzego z’ubuzima zabanje gusuzuma ko nta burwayi yanduye nyuma ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











