Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi yafashe uwitwa Rutazihana Philippe uzwi ku izina rya Ntaganda w’imyaka 74. Yafatanwe ibilo 108 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti yaguraga binyurajwe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo uyu muturage afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko agura amabuye y’agaciro ku bakozi bo mu masosiyete acukura amabuye y’agaciro mu mirenge ya Mwendo na Byimana.
CIP Twajamahoro yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru natwe dutegura igikorwa cyo gufata uriya Rutazihana bakunze kwita Ntaganda.Twageze iwe dusanga koko hariyo ibilo 108 by’amabuye y’agaciro, yatwemereye ko ayagura na bamwe mu bakozi b’amasosiyete acukura amabuye mu mirenge ya Mwendo na Byimana.”
CIP Twajamahoro yagaragaje ko uyu mugabo ibyo akora binyuranyije n’amategeko kuko nta byangombwa afite bimwemerera kugura amabuye y’agaciro no kuyagurisha. Bityo abayamuzaniye akabaha amafaranga makeya ndetse nawe yajya kuyagurisha bakamuha amafaranga makeya bigatuma isoko ry’amabuye y’agaciro rihungabana.
Ati “Bariya bantu batesha agaciro isoko ry’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko bayagurisha ku giciro gito. Ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse bigatuma na ba rwiyemezamirimo batsindiye isoko ryo kugura no kugurisha ariya mabuye bahomba.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko bizwi ko mu mirenge ya Byimana na Mwendo ndetse n’ahandi mu ntara y’amajyepfo hari bamwe mu bantu bajya mu birombe by’amabuye y’agaciro bakiba amabuye bakajya kuyagurisha mu buryo bwa magendu. Hakaba hamaze iminsi ibikorwa byo kubashakisha bagashyikirizwa ubutabera.
Rutazihana Philippe bakunze kwita Ntaganda yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Byimana kugira ngo hakorwe iperereza .
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English











