Muri ibi bihe dutangiye by'iminsi mikuru, Polisi y'u Rwanda iributsa abaturage muri rusange kwishimira iminsi mikuru mu rugero bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose bakomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kirimo guhitana abantu, birasaba ko abantu bahindura imyumvire n'ibikorwa bajyaga bakora mu birori byo kwizihiza iminsi mikuru.
Yagize ati “Mu gihe dutangiye cyangwa dutegura ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru, twibuke ko icyorezo cya COVID-19 kigihari. Turacyabona umubare munini w’abantu bandura ndetse n’abo gihitana. Nk’uko tubibona iki cyorezo ntabwo kirobanura, uwo ariwe wese yacyandura kandi gikwirakwizwa n’abantu.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu 87 banduye COVID-19 naho abamaze guhitanwa nayo ni 66. CP Kabera yaboneyeho gusaba abantu guhindura imyitwarire yari isanzweho mu kwizihiza iminsi mikuru.
Ati “Ibi bihe biradusaba twese guhindura uko twajyaga twizihiza iminsi mikuru, tugakurikiza amabwiriza duhabwa n’urwego rushinzwe ubuzima, buri wese akirinda. Irinde ingendo zitari ngombwa, ukurikize amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, niba hari aho ugiye ambara agapfukamunwa neza gapfuke izuru n’umunwa. Karaba intoki neza n’amazi meza n’isabune, irinde umuco wo guhoberana cyangwa guhana ibiganza, kandi mu gihe ugize ibirori ibyo aribyo byose bikorane n’abagize umuryango wawe mubana, wirinde gutumira abaturuka ahandi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi irimo gukorana n’inzego z’ibanze iz’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abaturage muri rusange bagenzura ko amabwiriza yashyizweho yubahirizwa uko biri kugira ngo abayarengaho bahanwe uko bikwiye.
Ati “Umuntu wese agomba kuba yageze mu rugo saa mbiri z’ijoro. Kugira ngo ibi bishoboke ugomba kubitegura hakiri kare, tegura ibikorwa byawe igihe bizatwara uteganya ko saa mbiri z’ijoro ugomba kuba wageze mu rugo, kora iby’ingenzi kandi ubikorere igihe wirinda ko saa mbiri yagusanga mu muhanda, ikindi uteganye intera cyangwa urugendo ruri hagati y’aho uri n’iwawe wirinda ko ya saha igusanga mu nzira, tukibuka kandi ko twese tutagomba gukoresha inzira zimwe mugihe hari undi muhanda wanyuramo ukirinda umuvundo. Niba ukoresha imodoka rusange, zirikana neza ko ugomba kugera muri bisi hakiri kare kugira ngo wirinde ubucucike bw’abantu benshi.”
Yakomeje yibutsa abatuye mu Karere ka Musanze ko igendo muri ako Karere zibujijwe hagati ya saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo. CP Kabera yongeye kwihanangiriza abantu bakoresha ibirori bihuza abantu mu ngo zabo cyangwa gushinga utubari mu ngo.
Ku mutekano wo mu muhanda, CP Kabera yongeye kugira abantu inama yo kwirinda igendo zitari ngombwa zishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19. Yahamagariye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda bubahiriza umuvuduko wagenwe banakurikiza ingamba zo gukumira COVID-19.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirasabwa kutarenza 50% nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Ukuboza hagamijwe kwirinda no gukumira COVID-19. CP Kabera yibukije nanone ko insengero zemerewe gusengerwamo rimwe mu cyumweru ko zitagomba kurenza 50% by’abahasengera usibye mu Karere ka Musanze ho batagomba kurenga 30%.

Kinyarwanda
English









