Nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakareba ibikorwa byiza by’iterambere, imibereho myiza byose bishingiye k’umutekano bafite, abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngera akagari ka Bitare, umudugudu wa Sheke bateguye ibirori byo kwishimira ibikorwa Polisi y’u Rwanda yabagejejeho. Ni ibirori byaranzwe n’imbyino gakondo, kuvuga amazina y’inka ndetse n’imivugo byose bigaruka ku bikorwa by’indashyikirwa bamaze kugezwaho na Polisi y’u Rwanda.
Ibi birori byitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru, Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza, umuvugi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro hari kandi n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ngera, Nyirazigama Agnes.
Abaturage bagiye batanga ubuhamya bagaruka cyane ku kuba Polisi y’u Rwanda yarabakuye mu icuraburindi ikabaha umuriro w’amashanyarazi, hari abubakiwe amazu yo kubamo ndetse hakaba hari n’abahawe inka bakivana mu bukene. Mu murenge wa Ngera habarirwa ingo zigera ku ijana (100) Polisi y'u Rwanda yahaye amashanyarazi aturuka ku ngufu z'imirasire y'izuba, ingo 10 zahawe inka ndetse n'umuturage wubakiwe inzu, byose byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda muri uyu mwaka.
Kabatesi Francine utuye mu mudugudu wa Sheke, yubakiwe inzu, avuga ko mbere y’uko Polisi y’ u Rwanda imwubakira yari abayeho mu mibereho igoranye.
Yagize ati: “Mbere y’uko Polisi y’ u Rwanda inyubakira nari mbayeho nabi, nta nzu nari mfite naracumbikaga, ariko ubu mfite inzu yanjye bwite kandi nziza ifite ibintu byose,ndabikesha Polisi y’u Rwanda ndetse n’imiyoborere myiza y’igihugu kizirikana abatishoboye.”
Mugirwa Jacqueline ni umwana w’umunyeshuri, afite imyaka 17 yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Mugirwa avuga ko mbere y’uko Polisi y’u Rwanda ishyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu y’iwabo imyigire ye yagendaga nabi agatsindwa cyane ariko nyuma y’aho baboneye amashanyarazi amanota yariyongereye atangira gutsinda mu ishuri.
Yagize ati: “Mbere y’uko Polisi y’u Rwanda mu rugo iduha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba sinabonaga uko nsubira mu masomo mvuye ku ishuri, nahoraga ngira amanota atarenga 48 ku ijana(48%) ariko ubu natangiye kuzamuka mu mitsindire singaye ngira muri 70 ku ijana(70%).”
SP Kagenza, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wari watumiwe muri ibi birori yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bahabwa, bakirinda kubyangiza. Ariko ikiruta ibindi yabasabye guharanira kugira umutekano kuko niwo nkingi ya byose, yabasabye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kandi bakihutira gutanga amakuru ku kintu cyangwa abantu babona bashaka kubahungabanyiriza umutekano.
Yagize ati: ”Ibi bikorwa byose mugenda mugezwaho ni uko igihugu gifite umutekano, turabasaba gukomeza gufata iyambere mu kuwubumbatira. Mukaze amarondo yanyu, mugire ikaye y’umudugudu aho mwandika abantu binjiye mu mudugudu n’abawuvuyemo, mujye mwihutira kuduha amakuru ku muntu wabaziye mu mudugudu mukabona mutamushira amakenga ashobora kubahungabanyiriza umutekano.”
Yakomeje abagaragariza ko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora gutera imbere nta mutekano gifite, abasaba kurwanya no kwima amatwi umuntu wese waza ashaka kubashora mu bikorwa by’umutekano muke kuko byasubiza inyuma iterambere igihugu kirimo kugeraho.
Nyirazigama Agnes, umukozi w’umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abatura yabanje gushimira abaturage bo mu murenge wa Ngera ku gitekerezo bagize cyo gutegura umunsi wo gushimira Polisi y’ u Rwanda. Yanashimiye cyane Polisi y’u Rwanda ku ruhare ikomeza kugaragaza mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ubwo iba ifite izindi nshingano zitoroshye zo gucunga umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Mbere na mbere ndashimira Polisi y’ u Rwanda uburyo ihora ishishikajwe n’ikintu cyose cyatuma umuturage atera imbere mu mibereho myiza n’amajyambere, ibi byose kandi bakabibangikanya n’izindi nshingano zikomeye zo kuturindira umutekano. Nk’abaturage rero ntitugomba gupfusha ubusa amahirwe dufite, ndabashimira kandi kuba mwaratekereje gutegura uyu munsi mugashimira Polisi y’u Rwanda.”
Abaturage bo mu murenge wa Ngera bavuze ko bifuzaga ko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaba yari ahari bakamugaragariza ibyishimo bafite, ariko bishimira ko hari abandi bayobozi muri Polisi y’ u Rwanda bizera ko ubutumwa buzamugeraho. Abaturage basezeranyije ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange ubufatanye mu kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyashaka gusubiza inyuma iterembere igihugu kimaze kubagezaho.
Kinyarwanda
English










