Inkuru yanditswe na CIP Richard NKUBITO
Mu buzima umuntu agira gahunda y’ibyo aba yarateguye kuzakora, akagira n’umuhate wo kuzashyira mu bikorwa ibyo yifuza kuzageraho, ariko urupfu n’izindi mbogamizi biba birekereje bigamije kutubuza kugera ku nzozi zacu. Nta muntu wifuza kumva inkuru ibabaje y’uko umwe mu bavandimwe be cyangwa inshuti ze magara yitabye Imana. Byagaragaye ko mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi harimo n’impanuka zo mu muhanda.
Cyakora inkuru nziza yaba kumva ko kimwe mibitera izo mpfu gishobora kwirindwa, bisobanuye ko abo bantu bitabye Imana bagombaga kugumana natwe iyo tuba twarahisemo umutekano wo mu muhanda tukirinda impanuka ziwuberamo, imwe mu mpamvu nyamukuru itera urupfu.
Raporo yo mu mwaka wa 2018 y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda ziza ku mwanya wa munani(8) mu guhitana ubuzima bw’abantu ku isi. Iyi raporo igaragaza ko abantu barenga miriyoni n’ibihumbi 35 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka, ni mugihe buri munsi abantu bagera ku bihumbi 3,700 bapfa buri munsi bazize impanuka zo mu muhanda, ayandi mamamiliyoni y’abantu akahakomerekera, akahakura ubumuga.
Ikibabaje kurushaho n’uko ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko impanuka nyinshi zo mu muhanda zihitana umubare mwinshi w’abantu bari hagati y’imyaka 5 na 29 y’amavuko, abantu baba bageze mu myaka yo gukorera imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Mu Rwanda impanuka zigera ku bihumbi bitanu nizo zagaragaye mu mwaka ushize wa 2018, zahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 700 naho abandi bagera ku bihumbi bibiri barakomereka bikanije. Muri uwo mwaka kandi ku isi abatwara za Moto, amagare ndetse n’abanyamaguru, ababarirwa kuri 54% nibo bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda. Ni abantu benshi kandi b’ingirakamaro, kubabura bisiga icyuho gikomeye mu miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange. Basigira imiryango yabo agahinda gakabije, nyamara izo mpanuka zishobora kwirindwa.
Umwaka ushize wa 2018, mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda zangije imitungo irenga ibihumbi bitatu, ifite agaciro kabarirwa muri miliyari 20 zatanzwe mu kwishyura indishyi. Imibare igaragaza ko impanuka nyinshi zituruka ku burangare bw’abakoresha umuhanda ndetse n’imyitwarire y’abawukoresha.
Kurangarira kuri telefoni ku bashoferi ndetse n’abanyamaguru bambuka umuhanda ni kimwe mu byongera imibare y’impanuka zibera mu muhanda. Mu mpanuka ibihumbi bitanu zagaragaye umwaka ushize byibura izigera ku bihumbi bibiri zaturutse ku ikoreshwa rya telefini mu gihe abashoferi batwaye ibinyabiziga cyangwa abanyamaguru barimo kwambuka umuhanda.
Gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, umuvuduko ukabije ndetse no kutambara imikandara yabigenewe cyangwa ingofero zabugenewe ku bagenda kuri Moto biri mu byateje impanuka zo mu muhanda zikomeye.
Cyakora Polisi y’u Rwanda yafashe zimwe mu ngamba mu gahangana n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda aho hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga, iri koranabuhanga ryitezweho guhangana n’ikibazocy’impanuka zo mu muhanda.
Mu bihugu byateye imbere ikoranabuhanga ryagiye rigaragaza uruhare rukomeye mu mutekano wo mu muhanda. Iryagiye rikoreshwa mu mamodoka ryatanze umusaruro ufatika mu kugabanya impanuka.
Ikoreshwa ry’amatara yo ku mihanda ndetse na za Camera zigenzura imodoka mu mihanda, ubuhanga karemano, ndetse n’irindi koranabuhanga ritandukanye bishobora kugira uruhare mu kugabanya imibare y’impanuka bikaba byakongera umutekano wo mu muhanda.
Ihuzanzira rya telefoni ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya no gukwirakwiza amakuru byaba igisubizo ku mutekano wo mu muhanda. Aho ushobora kubona amakuru atandukanye y’imodoka aho iri hose mu muhanda.
Iki nicyo cyerekezo Polisi y’u Rwanda irimo, aho yatangiye kwifashisha ikoranabuhanga mu mutekano mu rwego rwo gutanga serivisi inoze mu mutekano wo mu muhanda. Twavuga nko mu kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse ukaba wanakora ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo kuri mudasobwa, gufata umwanya wo kuzazajya gusuzumisha ikinyabiziga aho wiyandikisha ukorereshe iyakure utiriwe ujya ku cyicaro, kwishyura amande ukoreresheje telefoni n’ibindi bitandukanye, ibi byose biri mu cyerekezo Polisi y’u Rwanda yafashe mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.
Mu rwego rwo kurwanya impanuka zikunda kubera ku mihanda n’ibindi byaha, hashyizweho za Camera ku mihanda zigaragaza amashusho y’ikinyabiziga uko cyagendaga mu muhanda, uko uwari ugitwaye yakoze amakosa ndetse n’imyirondoro y’icyo kinyabiziga. Iyo kimaze gukora amakosa nyiri ikinyabiziga abona ubutumwa bugufi bumugaragariza amakosa ikinyabiziga cye cyakoze ndetse akabona n’umubare w’amafaranga agomba kwishyura nk’amande.
Muri rusange ikoranabuhanga rifasha kubonera ku gihe amakuru, rigatanga ibimenyetso simusiga hatabanje kubaho iperere rirerire, ibi kandi bituma hatabaho icyuho ku bashaka gutanga ruswa cyangwa kuyaka.
Byagaragaye ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bikoresho byifashishwa n’abantu mu buzi busanzwe cyane cyane mu guhanahana amakuru, Polisi y’u Rwanda nayo ntiyasigaye inyuma kuri iyi ngingo kuko yifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhanahana amakuru n’abaturage hagamijwe gushimangira umutekano w’igihugu ndetse n’imitangirwe ya serivisi Polisi iba igomba kugeza ku baturarwanda. Aha twavuga nko gusubiriza ku gihe abaturage binyuze ku mbugankoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram, habaho n’uburyo bwo gutanga amakuru binyuze ku byo bita sound cloud na Youtube,aho ushobora kuhabonera amakuru ya Polisi y’u Rwanda mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho.
Imbuga nkoranyambaga zazamuye urwego rw’imishyikirano n’imibanire hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’abagenerwabikorwa bayo aribo abaturarwanda.
Usibye n’ibyo kandi, Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itishyurwa yakwifashishwa igihe ukeneye ubutabazi bwihuse, aho ushobora guhamagara kuri 112, 113 (igihe habaye impanuka yo mu muhanda) 118(Igihe hari icyo ushaka gusobanuza Polisi bisanzwe), 3511(Igihe uhohotewe n’umupolisi) ubwo bwose ni uburyo bwahsyizweho hagamijwe guha umuturage serivisi nziza ndetse nabo bagahabwa umwanya mu bibakorerwa hakanavaho imyumvire ya kera yo kumva ko umutekeno w’igihugu urebwa n’inzego z’umutekano nta ruhare rw’umuturage, ahubwo ubu n’umuturage ahabwa umwanya akawugiramo uruhare.
Intego ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange ni uko umutekano wo mu muhanda uba amahitamo ya buri munyarwanda, bikaba umuco ukuba n’umurage mwiza twazaraga abazadukomokaho, amwe mu makosa ateza impanuka zo mu muhanda akazaba amateka mu Rwanda.
#GERAYOAMAHORO

Kinyarwanda
English










