Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi FC yatwaye igikombe cyo kurwanya ruswa

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba buri tariki ya 9 ukuboza buri mwaka, no gusoza icyumweru cyari gishize Urwego rw’umuvunyi rukangurira Abanyarwanda kuyirwanya, kuri iki cyumweru tariki ya 8 ukuboza kuri sitade amahoro habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Police FC na Rayon Sports FC.

Umukino ugitangira Police FC yatangiye irusha Rayons Sports ari nabyo ku munota wa 15 umukinnyi wa Police FC yatsinze igitego cya mbere.

Nyuma y’icyo gitego Police yakomeje gushakisha ikindi gitego, ariko ba myugariro n’umuzamu ba Rayon Sports bakabyitwaramo neza.

gice cya mbere kijya kurangira Rayon Sports yasatiriye ishaka igitego, ariko ab’inyuma ba Police FC bababera ibamba, igice cya mbere kikaba cyarangiye ari igitego 1 cya Police FC ku busa bwa Rayon Sports.

Igice cya kabiri kigitangira Rayon Sports yaje ishaka kwishyura, yotsa igitutu Police FC ari nabyo byatumye ku munota wa 11 w’igice cya 2 Hamisi Cedric wa Rayon Sports yaje kuyibonera igitego cyo kwishyura.

Ikipe zombi zakomeje gushaka igitego cy’insinzi, ariko bigaragara ko mu kibuga hagati Police FC yarushaga Rayon Sports, byanatumye ku munota wa 35 w’igice cya 2 umukinnyi Kipson Atuhire abonera Police FC igitego cy’insinzi.

Police FC Ikaba yegukanye icyo gikombe cyateguwe n’urwego rw’umuvunyi, cyanaherekejwe na sheke y’amafaranga y’u Rwanda angina na miliyoni 2 n’igice (2.500.000Frw).