Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitandatu ku busa muri shampiyona

Ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, Police FC yitwaye neza maze inyagira ikipe ya Etincelles FC ibitego bitandatu ku busa. Umukino ukaba wabereye kuri sitade ya  Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukwakira.

Ikipe ya Police FC yarushije ku buryo bugaragara Etincelles FC mu gice cya mbere. Ibi byaje gutanga umusaruro kuri Police FC kuko mu minota 45 ibitego bitatu byinjiye.

Igitego cya Mbere cya Police FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Imrani, igitego cya kabiri gitsindwa na Uwimana Jean D’Amour naho igitego cya gatatu cyinjizwa na rutahizamu Kagabo Peter. Igice cya mbere cyarangiye rero ari ibitego bitatu bya Police FC ku busa bwa Etincelles FC.

Mu gice cya kabiri nabwo nta mpinduka zagaragayemo kuko n’ubundi abakinnyi ba Police FC bakomeje kwitwara neza.

Ibitego byakomeje kwinjira mu izamu rya Etincelles FC nko mu gice cya mbere. Kipson Atuheire ku mupira mwiza yaherejwe na Peter Kagabo yaje

kunyeganyeza inshundura z’izamu rya Etincelles FC,bityo igitego cya kane cyinjira gutyo.

Nshimiyimana Imrani yakomeje kwigaragaza muri uyu mukino yitwara neza.

Yaje gushyiramo igitego cya gatanu. Ibintu byaje kuba bibi ku ikipe ya Etincelles FC kuko Tuyizere Donatien wari umaze gusimbura Habyarimana Innocent, nawe yaje gutsinda igitego cya gatandatu ari nacyo cyaje kurangiza umukino.

Kugeza ubu Police FC ni iya gatanu ikaba ifite amanota 11. Ikurikira AS Kigali n’amanota 15, Musanze FC 14, APR 13, Rayon Sports nayo ifite 13.