Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyuma yo gutsinda Bugesera FC, Police FC isubiye ku mwanya wa mbere

Ibitego bya Nshuti Dominic Savio na Mico Justin bitumye Police FC irara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego Bibiri kuri kimwe (2-1).

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda n'iminota 30, wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.  Wari umukino ukomeye ku mpande zombi, ariko Police FC igacishamo igasatira izamu rya Bugesera FC, byaje gutuma ku munota wa 32 Mico Justin afungura amazamu ku ruhande rwa Police FC. Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Police FC ifite igitego kimwe k'ubusa bwa Bugesera FC.

Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ikomeza gusatira amazamu ya Bugesera, byaje kuyihira kuko ku munota wa munani w'igice cya kabiri Nshuti Dominic Savio yatsinze igitego cya kabiri.

Amakipe yakomeje guhatana, umukino ugiye kurangira Bugesera FC yashoboye kwishyura kimwe mu bitego bibiri yari yatsinzwe. Umukino wose warangiye Police FC itsinze Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Nyuma y'umukino umutoza wa Police FC yashimiye abakinnyi be avuga ko intsinzi ayikesha ubwitange n'umurava bikomeje kuranga abakinnyi.

Yagize ati: "Abakinnyi banjye ndabashimira uko bamaze iminsi bitwara, ni ibintu bishimishije cyane."

Yakomeje avuga ku mukinnyi muto witwa Dereck, yavuze ko ari umukinnyi mwiza ariko agifite byinshi byo gukora.

Ati: "Derreck twamukuye mu ikipe ntoya ya Police FC (Interforce). Arakina neza mu mwanya wa Mpozembizi ufite imvune, ariko ku myaka ye aracyafite byinshi byo gukora."

Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda igeze ku munsi wa Munani, Police FC igize amanota 18, ikaba ariyo ya mbere by'agateganyo. Ikurikirwa na APR FC ifite amanota 17 na Mukura VS ifite amanota 15 ariko zo zikaba zifite  n'umukino zitarakina w'umunsi wa Munani.