Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ku bufatanye na Polisi abanyeshuri bo mu ishuri rya Saint Esprit bakoze urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Roho Mutagatifu (Ecole Secondaire du Saint Esprit de Nyanza) riherereye mu karere ka Nyanza, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ugushyingo bakoze urugendo rugamije gutanga ubutumwa bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.  Urugendo rwakozwe rureshya na kilometero zigera kuri enye, rwitabirwa n’abanyeshuri n’abarezi babo bose hamwe barenga 475, urugendo rwaranzwe no  kuzenguruka  ibice bitandukanye bigize umujyi wa Nyanza.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda hari umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Baptiste Nyirishema.

AIP Nyirishema avuga ko intego y’uru rugendo yari uguha ubutumwa abashora urubyiruko mu biyobyabwenge  cyane cyane urubyiruko  rw’abanyeshuri. Ni muri urwo rwego ubwo hakorwaga urugendo iyo bageraga ahakunze kugaragara ibiyobyabwenge aba banyeshuri barahagararaga bagatanga ubutumwa.

Yagize ati: ”Uyu mujyi wa Nyanza ubamo ibigo by’amashuri byinshi, kandi ayo mashuri azengurutswe n’insisiro zikunze kugaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabweng. Iyo twageraga muri izo nsisiro abanyeshuri barahagararaga bagatanga ubutumwa.”

Ubutumwa bwatangwaga  bwibandaga ku gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, abanyeshuri bamagana ababashora  mu biyobyabwenge.

Aha ni naho AIP Nyirishema yatanze ikiganiro gikangurira uru rubyiruko rw’abanyeshuri ndetse n’abandi bari bateraniye aho batari abanyeshuri kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka zitandukanye haba k’ubikoresha ku giti cye, ku muryango nyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Yibanze cyane ku banyeshuri, abagaragariza ingaruka zirimo gutakaza amahirwe yo gukomeza kwiga ndetse no kuba babura ubuzima bwabo.

Yagize ati: ”Gukoresha ibiyobyabwenge ni icyaha gihanirwa n’amategeko, ubifatiwemo arafungwa, iyo afashwe bitaramwica. Ariko noneho mwebwe nk’abanyeshuri ibiyobyabwenge bibangiriza ubuzima bw’ejo hazaza kuko iyo wagiye mu biyobyabwenge ntukomeza kwiga, ubwenge burayoba.  Hari  abafatwa bagafungwa, hari abareka ishuri burundu, abakobwa hari abaterwa inda bagacikiriza amashuri yabo.”

Yakomeje asaba abanyeshuri kuzirinda umuntu wabashuka akabajyana mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri ibi bihe by’ibiruhuko  birebire bagiyemo.

Ubwo hakorwaga ubu bukangurambaga uwitwa Mukirisitu Eric yatanze ubuhamya bw’ukuntu akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ibiyobyabwenge byamugize imbata aza guhagarika amashuri.

Yagize ati: ”Njye natangiye gukoresha ibiyobyabwenge  mu mwaka w’2000, nari ngeze mu mwaka wa  Kane w’amashuri yisumbuye, nabivangaga no kwiga ariko ngeze mu mwaka wa gatanu kwiga byarananiye ishuri ndarihagarika kuko byari bimaze kunganza ubwenge.”

Mukirisitu avuga ko nyuma yaje kureka ibiyobyabwenge akomeza amashuri ubu yarangije kaminuza, avuga ko yahisemo kujya atanga ubuhamya mu rubyiruko cyane cyane urwiga  kuko byamugizeho ubukererwe mu myigire ye.

Urayeneza Pascal, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Saint Esprit yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bwemeye kuza gushyigikira abanyeshuri, anashimira abanyeshuri ku gitekerezo cyiza bagize cyo guhaguruka bakarwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Yasabye abanyeshuri kuzirinda kwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bityo umwaka utaha bakazagaruka bose ari bazima.

Yagize ati: ”Muvuye hano nta munyeshuri muri mwe ugaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge, turashaka ko ari uko muzagaruka umwaka utaha. Turashimira cyane Polisi y’u Rwanda kuba yafashe umwanya ikaza kudushyigikira muri iki gikorwa ndetse ikanatanga ibiganiro, ubu bufatanye buzakomeze.”

AIP Nyirishema yasezeranyije abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri ko igihe cyose Polisi y’u Rwanda yiteguye kwifatanya n’abanyeshuri muri gahunda zose zo kurwanya ibyaha cyane cyane bahereye mu matsinda y’abanyeshuri nka Club anti drugs, Club anti Crimes n’andi atandukanye.