Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Muri gahunda ya Gerayo Amahoro, Polisi na MTN batangije ubufatanye bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda

Ni muri urwo rwego kuva kuri uyu wa Kane tariki ya   07 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda na MTN –Rwanda batangije ku mugaragaro ubufatanye mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Ni  ubufatanye buzamara uku kwezi k’Ugushyingo kose. Iyi gahunda y'ubufatanye yatangirijwe  hirya no hino mu gihugu, itangirizwa  mu bigo abagenzi bategeramo imodoka(Gare), ikaba izibanda ku kurwanya impanuka zo mu muhanda by’umwihariko iziterwa n’uburangare buturuka ku gukoresha telefone.

https://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/PHOTO-12-POLICING_IN_THE_21ST_CENTURY.JPG


Ku rwego rw’igihugu iyi gahunda yatangiriye  muri Gare ya Nyabugogo ndetse no muri Gare iri mu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko muri Downtown.  Aha hari abayobozi batandukanye, barimo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, Umuyobozi w’ishami  rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji,  Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere(RURA), Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba, Abakozi muri MTN-Rwanda ndetse n’abayobozi  mu bigo  bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

https://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/Photo-2-RNP__MTN_rollout_campaign_against_distractive_driving.JPG

Atangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yasabye abakoresha umuhanda bose ari abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga  ko umutekano wo mu muhanda  bawugira  umuco.

Yagize ati: ”Abanyamaguru mujye  mugendera  mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda, nimujya kwambuka  mujye mubanza kureba ibumoso n’iburyo ko nta kinyabaiziga kije. Igihe  muri ahari ya mirongo ibaha  uburenganzira bwo kwambuka  mujye mwambuka mwihuta kandi mutarangariye ku matelefoni, mwambuke mwitonze  mutiruka.  Abashoferi namwe mugomba kujya mwubaha uburenganzira bw’abanyamaguru.”
https://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/Photo-3-RNP__MTN_rollout_campaign_against_distractive_driving.JPG
CP Kabera yakomeje avuga ko uburangare bwa bamwe mu bashoferi batwara  barangariye kuri telefoni baba bafite ibyago byo gukora impanuka bikubye inshuro enye ugereranyije n’impanuka zisanzwe ziba ziturutse ku zindi mpamvu.  Avuga ko yizeye ko muri iki gihe cy’ukwezi kose  Polisi  igiye gukorana  na MTN-Rwanda hari byinshi bizahinduka.

Ati: ”Muri uku kwezi dufatanyije na MTN-Rwanda buri cyumweru abanyarwanda bazajya bohererezwa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro ku mirongo ya telefoni yabo, bumwe bwatangiye  kubageraho. Ariko abaturage turabasaba kujya munaduha amakuru ku kintu cyose mubonye gishobora guteza impanuka cyane cyane ku myitwarire y’abashoferi.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba, Umuvugizi w’ikigo  gishinzwe  igenzuramikorere(RURA) yasabye abakoresha umuhanda bose gufata mu mutwe ubutumwa bwa Gerayo Amahoro. Abashoferi yabasabye kujya  bacuranga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro Polisi yabahaye.

https://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/Photo-1-RNP__MTN_rollout_campaign_against_distractive_driving.JPG

Yagize ati: ”Hari ubutumwa bwa Gerayo Amahoro Polisi y’u Rwanda yabahaye mugomba kujya mucuranga muri izi modoka zanyu kugira ngo abagenzi bamenye ibyo mugomba kubahiriza n’ibyo nabo bagomba kubahiriza. Abenshi muri mwe ntimukibucuranga, turasaba abagenzi kujya basaba abashoferi gucuranga ubwo butumwa maze ubyanze bahamagare kuri RURA cyangwa Polisi y’u Rwanda bifashishije imirongo ya Telefoni  iri mu mudoka.”

Kazungu Fidele wari uhagarariye isosiyete ya MTN-Rwanda akaba anashinzwe kurwanya ibiza muri iki kigo  yagaragarije abashoferi ko biteye agahinda kubona umushoferi afata icyemezo cyo kwitaba umuntu umwe kuri telefoni agahitana abantu bose atwaye.

https://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/Photo-5-RNP__MTN_rollout_campaign_against_distractive_driving.JPG

Yagize ati: ”Birababaje kandi biteye agahinda umushoferi kwitaba umuntu umwe kuri telefoni  ugahitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 29 utwaye. Turabasaba kwirinda gukoresha telefoni mu buryo ubwo aribwo bwose igihe mutwaye ibinyabiziga.  Mubyirinde kandi mubikore nk’ibintu bibarimo, bibe umuco aho kubikorera gutinya amategeko.”
https://police.gov.rw/fileadmin/user_upload/PHOTO-11-POLICING_IN_THE_21ST_CENTURY.JPG


Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018 habaye impanuka zibarirwa mu bihumbi bitanu, ibihumbi bibiri muri zo zaturutse kuri bamwe mu bashoferi bagendaga bakoresha telefoni.