Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yitabiriye imyitozo ihuza inzego z’umutekano m’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba

Guhera tariki ya 07 Ugushyingo 2019  abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bagera kuri 360 batangiye ikiciro cya 12 cy’imyitozo  ikomatanyije ijyanye n’ibikorwa by’umutekano n’uko bitegurwa. Aya masomo azamara ibyumeru bibiri arimo kubera mu gihugu cya Uganda mu kigo giherereye ahitwa Jinja.  Ni amasomo azwi ku izina rya Ushirikiano Imara, afite insanganyamatsiko igira iti: ”Kwimakaza amahoro n’umutekano bihamye”.

Aya masomo yitabiriwe n’amatsinda atandatu (6) iryaturutse mu Rwanda, Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda ari nayo yayakiriye.  U Rwanda rwoherejeyo  abantu bakora mu nzego z’umutekano bagera kuri 65, harimo  abofosiye bakuru umunani bo muri Polisi y’u Rwanda.



Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro aya masomo ku ruhande rw’u Rwanda  hari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

Aya mahugurwa azibanda ku kongerera ubumenyi n’ubushobozi abahugurwa mu bijyanye no kurwanya iterabwoba, kurwanya ubushimusi bw’amato, kurwanya ibiza n’imicungirwe yabyo.

Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi wayo, Maj Gen Sam Kavuma yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abayitabiriye ibijyanye no kwitegura neza igihe bazaba bagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro  ahabaye ibibazo by’umutekano muke.



Yagize ati: ”Iyi myitozo igamije  gufasha mu myiteguro y’uko tugomba kuzitwara igihe bibaye ngombwa ko tujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya  ibikorwa bya ba rushimusi b’amato ndetse no gutabara igihe habaye ibiza. Agamije kandi  kongerera ubushobozi  inzego z’umutekano zacu nk’abanyamuryango bagize akarere k’Iburasirazuba(EAC).”

Col Gerald Butera wavuze mu izina ry’umunyamabahanga mukuru w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba(EAC), Ambasaderi Liberat Mfumukeko,  yavuze ko ingabo zo mu karere k’Iburasirazuba zarenze urwego rwo gukorana imyitozo ahubwo zigeze aho gukorera hamwe mu butumwa butandukanye nk’aho zihurira mu butumwa bw’umuryango w’Africa y’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Somalia,(AMISOM), no  mu butumwa bw’umuryango w’abibubye buhuriweho n’ingabo zo ku mugabane w’Africa bugamije kugarura amahoro mu ntara ya Darfur(UNAMID).