Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Police HC yigaranzuye APR HC itwara igikombe cy'irushanwa rya ECAHF

Mu irushanwa mpuzamahanga ryaberaga i Kigali rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo muri Africa y'Iburasirazuba no hagati, Police Handball Club itwaye igikombe itsinze APR Handball Club ku mukino wa nyuma. Umukino wose warangiye Police itsinze ibitego 30 kuri 27 bya APR HC, ni mugihe igice cya mbere cyarangiye Police HC ifite ibitego 22 kuri 15 bya APR HC. Ni irushanwa ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ukuboza, irushanwa ryaberaga kuri sitade Amahoro rikaba ryaratangiye tariki ya 02 Ukuboza uyu mwaka.

Police HC itwaye igikombe yigaranzuye APR HC kuko ubwo batangiraga iri rushanwa tariki ya 03 Ukuboza  APR HC yari yatsinze Police HC ibitego 38 kuri 37, ari nawo mukino wonyine Police HC yatsinzwe. Nyuma yo gutsindwa na APR HC, Police HC yatsinze andi makipe yose yitabiriye iri rushanwa mu bagabo, yakinnye n’ikipe yo muri Tanzania mu kirwa cya Nzanzibar yitwa Nyuki Handball Club ndetse iyitsinda ibitego 42 kuri 32, inatsinda  ikipe ya Gicumbi HC ibitego 25 kuri 22.



Umukino wa nyuma w’iri rushanwa wari ukomeye cyane kuko wari wahuje amakipe ahora ahanganye cyane hano mu Rwanda, igice cya mbere cyihariwe na Police HC kuko iminota 30 yarangiye Police irusha APR HC ibitego 7 byose, cyarangiye Police HC ifite ibitego 22 kuri 15 bya APR HC.

Bagiye mu kiruhuko cyamaze umwanya munini kubera imvura yarimo kugwa, mu gice cya kabiri batangiye ubona ikipe ya APR HC irusha Police HC ikagenda iyirusha ibitego ariko kubera ko igice cya mbere cyari cyarangiye Police HC irusha ibitego byinshi APR HC, APR byayigoye kuyisiga mu bitego bituma Police HC ikomeza kurusha APR HC, umukino wose urangira Police HC irusha APR HC ibitego Bitatu gusa, kuko byarangiye ari ibitego 30 bya Police HC kuri 27 bya APR HC.



Nyuma y’umukino umutoza wa Police HC Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi be kubera ishyaka n’umurava byabaranze kuva batangira irushanwa kurinda rirangira.

Yagize ati: “Ndashimira abakinnyi banjye ishyaka bagaragaje muri iri rushanwa kandi niko basanzwe, biranshimishije kuba dushoboye kwigaranzura APR HC yari yadutsinze mu mukino ubanza w’iri rushanwa.”

IP Ntabanganyimana ndetse na Captaine w’ikipe ya Police HC CPL Duteteriwacu Norbert  bemeza ko itsinzi bayikesha kuba barakosoye amakosa yose bakoze mu mukino ubanza bari bakinnye na APR HC.

CPL Duteteriwacu yagize ati: “Kugira ngo tubashe gutsinda APR HC ni uko nyuma yo kudutsinda ku mukino ubanza twakosoye amakosa yose twari twakoze, uyu munsi twari twaje twiyemeje gukosora ayo makossa tugatsinda APR HC ndetse tugatwara igikombe cy’iri rushanwa.”



Iki ni igikombe cya Gatandatu ikipe ya Police HC itwaye muri uyu mwaka wa 2019 kuko mu ntangiriro zawo muri Gashyantare iyi kipe yatwaye  icyitiriwe intwari z’igihugu, muri Nyakanga yegukana igikombe cya Shampiyona, muri Kanama yegukana igikombe cy’igihugu, muri uko kwezi nanone yegukana igikombe cy’amarushanwa ahuza Polisi zo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCCO) igikuye mu gihugu cya Kenya, mu Ukwakira itwara  igikombe cy’irushanwa rya  Handball ikinirwa ku mucanga.

Iri rushanwa rya ECAHF Police HC igitwaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’aho yagiherukaga mu mwaka w’2015 ubwo cyari cyakiniwe hano mu Rwanda. Umwaka ushize iki gikombe cyari cyatwawe n’ikipe ya Polisi yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) ariko uyu mwaka ntabwo yitabiriye irushanwa.