Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

Abapolisi 240 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Itsinda rigizwe n’abapolisi b'u Rwanda 240 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukuboza berekeje i Malakal muri Sudani y’Epfo. Bagiye mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri iki gihugu, bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 240 bari basanzwe bakorera muri ako gace ka Malakal mu gihe kingana n’umwaka. Inkuru irambuye

Airtel-Rwanda na Polisi mu bufatanye bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda mu minsi isoza umwaka


Polisi y’u Rwanda na Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel-Rwanda batangiye ubufatanye muri gahunda  yo kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Inkuru irambuye 

Abantu barakangurirwa kwitondera amayeri yadutse ashingiye ku bwambuzi bushukana hagurishwa imitungo itimukanwa


Ni kenshi mu gihugu hakunze kumvikana inkuru z’abantu bakoresha  ubucakura n’uburyarya bagamije  kwambura abandi ibyabo, ahanini byari bimenyerewe mu bwambuzi bw’amafaranga, amatelefoni n’ibindi bintu bisa nk’ibyoroheje  ariko ubu byafashe indi ntera byageze mu mitungo ihenze nk’amazu n’ibibanza.Inkuru irambuye

Muhanga: Polisi yafashe abantu batatu bakoreshaga umwana mu buryo bwo kumucuruza mu kabari

 
Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye haravugwa abantu batatu aribo Niyonizeye Amon ufite imyaka 32 y’amavuko na Iyakaremye Magdalaine  w’imyaka 30 bafatiwe mu kabari  kitwa One Love k’uwitwa Mukeshimana Francoise w’imyaka 43 bose bashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha RIB. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14416&cHash=eb857c03678a9f31abee62a5e022457fInkuru irambuye

Gasabo: Polisi yafashe abantu barimo kwangiza ibikorwaremezo by’ikigo cya RSSB


Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya iravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza yafashe abagabo batatu bamaze kwiba ibyuma byubatse uruzitiro rw’ahari ikibanza cy’ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize (RSSB), ikibanza giherereye mu mudugudu wa Kabudehe II, akagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya. Inkuru irambuye

Rwamagana: Hafatiwe umuntu watangaga ruswa ngo bamufungurire uherutse gufatanwa urumogi


Uwitwa Mukandayisenga Saidatte w’imyaka 42 yafashwe na Polisi ifatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) aje gutanga amafaranga ya ruswa kugira ngo Semugaza Jean afungurwe idosiye isigare kuri Uwimana Assouma. Mukandayisenga yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza azaniye umukozi wa RIB ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (50,000Frw).  Inkuru irambuye

Kayonza: Polisi yafatanye umuntu imifuka 11 y’amabuye y’agaciro yacuruzaga mu buryo bwa magendu


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego yafashe uwitwa  Murekatete Vestine ufite imyaka 42. Yafatanwe imifuka 11 irimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti yacuruzaga mu buryo bwa magendu. Inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abakoresha abana

Ibi bibaye nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’igihugu Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakoze ibikorwa byo kurwanya abakoresha abana mu mirimo itandukanye, kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu mu cyumweru dusoza  mu turere twa Rutsiro, Karongi na Kamonyi hagaragaye abana bagera kuri 12 barimo gukoreshwa  imirimo itandukanye itajyanye n’imyaka yabo.   Inkuru irambuye

Polisi yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubutagondwa n'ubuhezanguni


Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuhezanguni n'ubutagondwa, ni mu rwego rwo gushimangira imikoranire myiza n'abaturage mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka. Inkuru irambuye

Police HC yigaranzuye APR HC itwara igikombe cy'irushanwa rya ECAHF

 
Mu irushanwa mpuzamahanga ryaberaga i Kigali rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo muri Africa y'Iburasirazuba no hagati, Police Handball Club itwaye igikombe itsinze APR Handball Club ku mukino wa nyuma. Umukino wose warangiye Police itsinze ibitego 30 kuri 27 bya APR HC, ni mugihe igice cya mbere cyarangiye Police HC ifite ibitego 22 kuri 15 bya APR HC. Inkuru irambuye