Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kwita ku burere bw’umwana akiri muto niyo ntwaro mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Ubushakashatsi  bwakozwe mu mwaka wa 2014 na 2015 ku  kwiyongera kw’abanyarwanda  n’imibereho yabo  byagaragaye ko  abagore 7% batewe inda  bari mu kigero cy’imyaka  hagati ya 15 na 19, ni ubushakashatsi bwakorewe mu miryango 12,793 hirya no hino mu gihugu.  Umubare munini muri abo bakobwa babyaye bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 usanga  abenshi  barize amashuri abanza gusa ugereranyije n’ababyara bararangije  amashuri yisumbuye  na za kaminuza  kuko usanga bangana  9 %  mugihe abarangije amashuri yisumbuye  na kaminuza  bo babarirwa kuri 4%.

Iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu ntigihangayikishije u Rwanda gusa ahubwo ni ikibazo kireba isi yose. Raporo y’umuryango w’abibumbye yo mu mwaka wa 2018 yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abangavu baterwa inda bakiri bato harimo kutagira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imibonano mpuzabitsina, haba ku bahugu ndetse n’abakobwa, kuba bataragize amahirwe yo gukomeza kwiga kuko abenshi baba baravuye mu mashuri imburagihe, kutagira ubumenyi buhagije bujyanye n’uko bakwirinda gusama, uko bakwitwara mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu bikabatera kugira amatsiko yo gukora imibonanompuzabitsina bakiri bato, hari n’abatwara inda bakiri bato bitewe n’ibibazo by’amikoro macye mu miryango bavukamo.

Kuri ubu haribazwa ugomba kugabanya imibare y’abangavu baterwa inda. Leta z’ibihugu ndetse n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zikomeje gushaka uko zahangana n’iki kibazo binyuze mu bukangurambaga ndetse no gushyikiriza ubutabera abaketsweho gutera inda abana b’abakobwa.

Nubwo mu ngamba zifatwa harimo no guhana (iyubahirizwa ry’amategeko), uruhare rw’ababyeyi narwo ntirwirengagizwa. Guha umwana uburere bwiza akiri muto ni uburyo  butuma umwana akura neza mu gihagararo no mu mitekerereze ndetse akaba yanaganirizwa ku bijyanye n’imyororokere.

Hari bamwe mu babyeyi usanga barera abana babo ku buryo nta busabane bagirana, umwana agakura atinya ababyeyi be bityo bigatuma abana batisanzura ku babyeyi babo kabone n’iyo bagize ikibazo cy’imihindagurikire mu mubiri haba ku bana b’abakobwa cyangwa abahungu ndetse hari na bamwe mu babyeyi usanga bagira isoni zo kuganiriza abana babo ku bijyane n’imyororokere.

Uku kutagira amakuru ahagije kubijyanye n’imyororokere niho usanga abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato, hakaba ubwo baziterwa n’abantu bakuru babashutse cyangwa se bakaziterwa n’abahungu bari mu kigero kimwe nabo batabisobanukiwe kuko akenshi bose baba babikoze kubera amatsiko.

Ababyeyi ndetse n’abandi bantu bafite inshingano zo kurere bagomba kumva neza ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kitareba abakobwa gusa ko ahubwo n’abahungu kibareba ndetse  bombi  bagasobanurirwa ko bibagiraho ingaruka. Ababyeyi bagomba kumenya ko ari ngombwa kuganiriza abana hakiri kare ku bibazo bituruka ku gukora  imibonano mpuzabitsina  bakiri bato aho kuguma bicecekeye nyuma bakazahangana n’ingaruka.

Mu mwaka wa 2016 umuryango nyarwanda CLADHO wakoze ubushakashatsi kunda ziterwa abana b’abakobwa, ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 87% ari abana b’abakobwa basambanyijwe ku gahato. Ni mugihe 49% batewe inda na bagenzi babo bari mu kigero kimwe, 20% batewe inda n’inshuti z’imiryango yabo, 20% batewe inda n’abarimu babo ku mashuri naho 1% bazitewe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imibare myinshi y’abana b’abakobwa baterwa inda akenshi baba bafashwe ku ngufu, bahawe ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge muri make akenshi nta ruhare baba babigizemo. Mu Rwanda icyaha cyo gufata ku ngufu gihanishwa igihano cya burundu, niyo mpamvu buri munyarwanda agomba kumva ko afite inshingano zo gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu waketsweho kwangiza ejo hazaza h’abo bana b’abakobwa, bityo bagashyikirizwa ubutabera.

Ababyeyi nabo bagomba kurera abana babo babafasha gukura bafite ubumenyi ku bijyanye n’ibitsina byabo ndetse n’ubuzima bw’imyororokere bakanamenya uburenganzira bwabo, ibi bituma bakura bazi uko bakwifatira ibyemezo kuri ejo hazaza habo ndetse no kubuzima bwabo.

Haba hari uwagize ibyago agaterwa inda akiri muto ntahabwe akato cyangwa ngo afatwe nabi mu muryango ahubwo agafashwa ndetse akerekwa ko ubuzima bukomeza. Ababyeyi kandi bagomba kumenya ko gutanga amakuru hakiri kare ku bantu bakoze ibyaha byo guhohotera abana ari ingenzi, bakamenya ko guhishira umunyacyaha bitwaje umuco cyangwa inyungu bwite z’umuntu ari bibi haba kubazabakomokaho ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.
 
Nubwo kurwanya inda ziterwa abana ari inshingano za buri muntu, uruhare rw'ababyeyi ni ingenzi kuri iki kibazo, cyane cyane abarimu n'abandi bafite kurera mu nshingano zabo. Gahunda y’uburezi kuri buri wese, uburezi bw 'imyaka 12 aho buri mwana agomba kwiga. Ubu ni uburyo Leta y'u Rwanda  yashyizemo  imbaraga mu kwigisha abanyeshuri ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere haba mu mashuri ndetse no mu rubyiruko rutiga. Ibi bikorwa mu rwego rwo kurwanya inda mu rubyiruko. Ikindi kintu  cyiza kurushaho ni uko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko zishyira imbaraga mu gushyikiriza ubutabera abanyabyaha  bafata abana ku ngufu.

Kubyara imburagihe bigira ingaruka zitandukanye harimo kuba abana bavuka muri ubwo buryo bagira ibibazo byo kurwara ndetse no kuba bakwitaba Imana, ikindi ni uko abana b'abakobwa batangiye inshingano zo kurera bakiri bato bahura n’ ibibazo bikomeye iyo batwite ndetse  bakanabyara bigoranye.  Gufata inshingano zo kurera bakiri bato ntibituma babasha gukomeza kwiga ndetse bikabagabanyiriza amahirwe ku isoko ry’umurimo.