Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo basubukuye ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kuva tariki ya 14 Mutarama 2020 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’ibigo byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Rwanda (ANPAER) basubukuye gahunda y’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye. Ni gahunda isanzwe izwi ku izina rya Gerayo Amahoro. Ubu bufatanye bwatangiye muri Kanama 2019 buza gusubikwa gato mu kwezi k’ukwakira.

Kuva iyi gahunda yasubukurwa muri iki cyumweru, mu gihugu cyose hamaze guhugurwa ibigo by’amashuri 62. Mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama, Polisi y’u Rwanda  ifatanyije na ANPAER basuye bimwe mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye biherereye mu karere ka Gasabao, Kicukiro na Nyarugenge.

Mu karere ka Gasabo hasuwe urwunge rw’amashuri yisumbuye Kimironko ya Kabiri(GS Kimironko II). Abanyeshuri biga muri iri shuri barenga 1,200 nibo baganirijwe uko bagomba kwitwara kugira ngo birinde impanuka zo mu muhanda.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ikiganiro cyatanzwe na Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari, umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu karere ka Gasabo. Yasabye abanyeshuri kujya bitwararika igihe bari mu muhanda bakirinda icyateza impanuka.

Yagize ati:  “Hari bamwe mu banyeshuri usanga bagenda bakinira mu muhanda, mugomba kubyirinda. Mwaba murimo kugenda n’amaguru iteka mujye mugendera mu kuboko kw'ibumoso kugira ngo imodoka iturutse imbere ize muyireba neza. Igihe mugeze ahari imirongo yemerera abanyamaguru kwambuka umuhanda mujye mubanza murebe ibumoso n'iburyo ko nta kinyabiziga kigiye gutambuka, nimubona nta gihari mubone kwambuka mwihuta mutiruka kandi mutarangaye.”

CIP Umuhozari yakomeje yibutsa abanyeshuri ko igihe bari kumwe na barumuna babo bato bagomba kugenda babafashe akaboko kugira ngo bataza kujya mu muhanda ibinyabiziga bikaba byabagonga.

Ku ruhande rwa ANPAER hari Sikubwabo Jean Paul, umwarimu wigisha amategeko y’umuhanda mu ishuri rya International Driving School. Mu kiganiro yahaye abanyeshuri, yabakanguriye kujya babanza kwambara ingofero zabugenewe mbere y’uko bajya kuri moto kandi abasaba kutajya bemera ko babatwara kuri Moto barenze umwe.

Ati: “Hajya hagaragara bamwe mu bamotari usanga bahetse abana barenze umwe kuri moto ndetse nta ngofero zabugenewe babambitse. Ntimukajye mubyemera, Moto itwara umugenzi umwe ari kumwe n’uyitwaye bombi bakambara ingofero yabugenewe.”

 Yabibukije ko batagomba kwemerera abashoferi cyangwa ababyeyi babo kugenda bavugira kuri telefoni igihe batwaye ibinyabiziga kuko nabyo biri mu biteza impanuka. Yifashishije ibishushanyo, yeretse abanyeshuri uko bagomba kwambuka umuhanda igihe bageze ahari amatara yo ku mihanda ahambukira abanyamaguru ndetse n’ahari imirongo abanyamaguru bambukiramo.

Mugisha Frank afite imyaka 14, yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye naho Umutoniwase Vanessa afite imyaka 10, yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Aba banyeshuri bavuze ko ibiganiro bahawe ari ingirakamaro kuko bibafasha kumenya uko bagomba kwitwara mu muhanda bakiri bato kandi ubwo bumenyi bakazabukurana ndetse bakazabugeza no kubandi.

Mugisha yagize ati:  “Twibukijwe ko tutagomba gukinira mu muhanda ndetse tukibuka kugendera mu kuboko kw'ibumoso aho ibinyabiziga biduturuka imbere tubireba. Menye ko igihe cyose nzaba ngeze ahari amatara yo ku muhanda aba aho abagenzi bambukira umuhanda nihazajya hazamo ibara ry’umutuku nzajya mpagarara, nihaza ibara ry’icyatsi mbone  kwambuka, nihaka ibara ry’umuhondo nzamenya ko hagiye kuza umutuku mbe ndetse kwambuka umuhanda.”

Icyiciro cya mbere cyarangiye ubu bukangurambaga bugeze mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 649, Gahunda ya Gerayo Amahoro igeze mu cyumweru cya 36 mugihe igomba kuzamara ibyumweru 52. Biteganyijwe ko iyi gahunda izarangira buri munyeshuri agejejweho ubutumwa bumukangurira kwirinda impanuka zo mu muhanda.